Advertising

Indwara ziterwa no gusomana

02/04/2024 07:39

Nubwo bikundwa na benshi ariko burya bikurura uburwayi bukomeye .Mu nkuru yacu y’uyu munsi turarebera hamwe ingaruka ziva mu gusomana.

Abahanga bavuga ko gusomana bigira ibyiza n’ibibi.Niba nawe uri gusoma iyi nkuru warigeze gusomana byanga bikunze uzi ibyiza byabyo cyakora ushobora kuba utarahura n’ibibi byabyo.Gusomana bizana mikorobe zitandukanye zigatera uburwayi rimwe na rimwe ku babikora.Abaganga bo mu Bitaro bya London bavuze ko gusomana bizana ‘Germs’ zigatera ukurwara.

INDWARA ZIFITANYE ISANO NO GUSOMANA.

1.Hyper Simplex Virus: Iyi ndwara ituruka mu gusomana kubaho hagati y’abakundana cyangwa abandi babikoze batabanje kwitonda ngo bashishoze niba hagati yabo bombi ntawe urimo wanduye.Abahanga bavuga ko iyi ndwara itera gucika integer n’umujagararo.

2.Mononucleosis: Abenshi bayita ‘Kissing Disease’.Iyi ndwara yandurira mu macandwe ahererekanywa mu gikorwa cyo gusomana.

3.Warts: Iyi ndwara nayo iterwa no gusomana biturutse kuri HPV.Iyi ndwara yandura cyane ku bantu bakunze gusomana cyane begeranye.

4.Respiratory Viruses: Virus zo mu buhumekero zikunda kwandura cyane iyo uwo mwasomanye atameze neza mu muhogo cyangwa mu bihaha bye.Aha niho uzasanga nyuma yo gusomana waraduye inkorora ya hato na hato.

5.Kurwara ishinya:Binyuze muri Bagiteriya zasangiriwe mu gusomana, ishinya ihita yangirika bikagera no kumagufa asanzwe ndetse n’amenyo akabigenderamo.

6.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: Syphilis ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ngo no mugusomana irahandurira bitewe n’ikigero igezeho kuyirwaye.

Isoko: Ksat.com

Previous Story

Byinshi wamenya ku rusobe rw’indwara zibasiye Justin Bieber

Next Story

Ibyo wamenya kundwara yitwa Munchausen syndrome itera uyirwaye guhora ahimba indwara yirwaza zidahari

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop