Afurika ni umwe mu migabane igize isi yose, ndetse ni umugabane munini ubamo abantu benshi batandukanye, birumvikana ko bagomba no kugira imico n’imigirire idahuye cyane ko Ari abantu benshi baba ahantu hatandukanye.
Nkuko ku Isi haba imico itandukanye gusa muri Afurika niho hazwi kugira ubwoko bw’abantu bagira imico iteye ubwoba cyane kurusha ahandi. Nko mu gihugu cya Kenya uhasanga ubwoko (tribe) burenga 42, ubu bwoko bw’abantu bufite imico itandukanye ndetse bivugwa ko hakirwa amagana y’abantu baturutse mu mpande zose z’Isi baje kureba abo bantu n’imico yabo kubera ko aba ari imico cyangwa umuco wihariye utapfa gusanga ahandi ku isi hose.
Mu gihugu cya Ethiopia naho havugwa ubwoko bw’abantu badakunda kuvugana n’abantu ngo dore ko ubu bwoko bw’abantu bibera mu mashyamba. Abo bantu kenshi bafatwa nkabasigaye inyuma y’iterambere, icyakora nabo basurwa n’ingeri z’abantu bakundanye baturutse mu mpande zose z’Isi.
Hagati muri park nkuru y’Igihugu cya Ethiopia yitwa Mago, habamo ubwoko bw’abantu bitwa Mursi cyangwa Mun tribe, ubwo bwoko bugizwe n’abantu bagera ku 11,500. Mu muco wabo bazwiho kubumba ndetse no gukora ibindi bintu bo bafata nko kwita ku bwiza.
Ingano yibumba umugabo ashobora kubona igenderwaho nk’igiciro cyo gukwa umukobwa mu muco wabo. Mu muco wabo kandi bazwiho gupfumura abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 16, aho bacumurwa iminwa rimwe narimwe hagashyirwamo ikintu runaka bifatwa nko kurimba cyangwa kwita ku bwiza mu muco wabo.
Iyo migenzo ni imwe mu migenzo iteye ubwoba ikorwa muri ubu bwoko.Icyakora abantu benshi ingeri zose baturutse mu mpande zose z’Isi baza muri aka gace baje kwita no kureba umuco wabo. Ibiganiro byinshi bikorwa kuri aba bantu bagaragaza umuco wabo.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator