CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85

Byinshi wamenya ku bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

08/04/2024 20:23

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bahanzi Nyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Kimwe n’izindi nzirakarengane zirenga Miliyoni , aba bahanzi nabo bazize uko bavutse impano zabi zirazimywa , umuziki Nyarwanda uba utakaje byinshi.

Abiganjemo abaririmbyi , bakozweho na Jenoside nk’uko tugiye kubiragarukaho.Indirimbo za bamwe na nubu ziracurangwa kuko  bagiraga indirimbo zihariye , imyandikire idasanzwe bagiraga ubuhanga budasanzwe muri bo ku buryo mu myaka myinshi itambutse , uzumvise, aba yirahira imyandikire yabo agasiba guhaga kuzumva.

BAMWE MU BAHANZI BAZIZE JENOSIDE;

1.Rugamba Sipiriyani: Uyu ntabwo yari umuhanzi gusa ahubwo yari umwanditsi , akaba n’umusizi ukomeye utazapfa kwibagirana mu mateka y’u Rwanda.Rugamba Sipiriyani yamamaye cyane we n’itorero rye ryitwaga Amasimbi n’Amakombe.Rugamba azwi cyane mu ndirimbo zirimo ubuhanga zikangurira abantu kubana neza, ubumwe n’ibindi.Rugamba Sipiriyani yamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana , kugeza ubu zikoreshwa mu idini rya Gatulika.Spiriyani yishwe mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 hamwe n’umugore we Daforoza , abana be ndetse na bamwe mu bari bagize itorero Amasimbi n’Amakombe, yicwa n’abasirikare bari aba Leta muri icyo gihe.

2.Sebanani Andereya:

Sebanani Andereya ni umuhanzi wakunzwe cyane mu ngeri zose haba abato n’abakuru.Uyu muhanzi Andereya yakunzwe cyane muri Orchestre Impala.Sebanani Andereya yabaye umukinnyi wa Ikinamico yacaga  kuri Radiyo Rwanda na nubu izo yakinnye ziracyacaho.Muri icyo gihe yabarizwaga mu Itorero Indamutsa y’Icyahoze cyitwa ORINFOR ubu yabaye RBA.Zimwe muzo yamamayemo harimo; Sugira Mbarimombazi’ , Icyanzu cy’Imana, Uwera na Kwibuka [Rugamba yakinagamo yitwa Kwibuka].Sebanani yasize umugore witwa Mukamulisa Anne Marie n’abana bane barimo n’abakurikije umwuga wa Se.

3.Karemera Rodrique:

Abanyarwanda n’abakunzi ba Muzika ntabwo bazigera bibagirwa umuhanzi Karemera Rodrique.Yari afite impano ikomeye yumvikaniraga mu bihangano byari byuzuyemo ubuhanga budasanzwe.Indirimbo ye yamamaye cyane ni iyitwa ‘HAGATI Y’IBITI BIBIRI’ , ni indirimbo ikundwa cyane mu ngeri zose.Karemera yatangaga impanuro k’umuryango Nyarwanda binyuze muri izi ndirimbo.Karemera nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

4.Uwizeye John:

Uyu muhanzi yamenyakanye mu ndirimbo ‘Kugasozi keza ka Rusororo’.Iyi ndirimbo kugeza ubu iracyacurangwa Uyu nawe yahitanywe na Jenoside mu 1994.Umuhanzi Sekimonyo Emmanuel, Gatete Sadi, Rugerinyange Eugene na Bizimungu Dieudonne.Abaririmbyi b’ibigitsina gore bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twavuga nka ; Murebwayire Mimir, yari umwe mu bahanzi kazi baririmbaga mu ma Orchestre atandukanye.

Umuhanzikazi witwa Uwimbabazi Anges , nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, yakoraga umuziki yakoraga ku giti cye.Korali zitandukanye zabuze abahanzi n’abaririmbyi bazo bari bafite amajwi meza nka ; Korali yitwa Indahemuka, Chorale de Kigali , Chorale Ijuru , Korale Abagenzi ndetse n’ayandi makorali atandukanye.Mu bandi bahanzi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi twavuga nka; Bizimana Loti, Bizimana Dieudonne n’abandi.

Isoko: Umuryango

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Abatutsi bazize Jenoside

Next Story

Sobanukirwa aho imiterere y’ikirenge cyawe ihuriye n’imico yawe ya buri munsi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop