Uyu munsi turagufasha kumenya aho imiterere y’ibirenge byawe ihurira n’imico yawe.
Imiterere y’ikirenge cyawe niyo ifashe neza uburyo uteye mu mico nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi.Abahanga bavuga ko umuntu ufite agatsinsino kanini kenshi abari umuhanga, atekereza ku rwego ruri hejuru, igira inzozi z’ibyo azageraho ndetse aha agaciro itumanaho.Ufite agatsinsino gato, bavuga ko aba akunda ibirori cyane kandi yemera ukuri uwo mwanya atabanje kugira ibyo ashaka.
Ikirenge cyawe gishobora gusobanura imbaraga wifitemo, ubunebwe , imyumvire ndetse n’imico.
1. Niba ino ry’imbere ringana n’irya kabiri n’irya gatatu, hanyuma irya Kane n’irya Gatanu akaba mato, ufite ikirenge cyitwa Roman Foot Shape.
Niba ufite Roman Foot , ugira ineza, uraganira ugasabana cyane ndetse ukaba inshuti y’abantu. Iyo ugeze mu bantu bashya bwa mbere , uhita ubamenyera ugahita urushaho kuba muri bo.Kubera icyizerere wigirira , ntabwo aho batinda ku kugira umuyobozi wabo.Mukazi uri umunyamuhate, ntutinya kandi ugira ukuri. Intsinzi iza ikwirukaho.
Niba ufite, Roman Foot, uri umwizerwa kandi wita kuba kuri iruhande cyane. Iteka uhora witeguye kubafasha ndetse ukifuza kurenga ibyifuzo byabo.Kuba wakira vuba ibyo ugezemo bituma ntakazi kakunanira.Ukunda ibintu by’imyidagaduro, imikino n’ibindi.
2. Nina ino rya mbere rireshya n’ayandi yose , menya ko ufite “Square Foot”.
Abantu bafite ikirenge giteye gutya bazwi cyane ku gukora cyane no kwita ku nshingano bahawe.Gukemura ibibazo ni ibintu byawe , aba bantu bazi gukoresha igihe cyabo ndetse bamenya kurinda isezerano batanze.Kwihangana no guhatiriza biri mu ndangagaciro zabo kandi abafite ‘Sqaure Foot Shape’ , Bamenya kugabanya uburemere bw’imirimo bafite ishobora kubajagaraza.Uyu imirimo imworohera ni ; Engineering, Accountancy, Kwigisha, Amategeko, cyangwa gukora muri Banki.
3. Niba ino rya kabiri, ari rirerire cyane kurenza irya mbere, menya ko ufite ‘Greek Foot Shape’ cyangwa Flame Foot Shape cyangwa Fire Foot Shape.
Niba ufite ubu bwoko bw’ikirenge, ukunda guhangana cyane, iyo ufite ibyo wahawe gukora uba ushaka kurenzaho n’ibindi washakishike kugira ngo wemeze uwabiguhaye.Abakuri iruhande bakwigiraho byinshi.Ntabwo ukunda kujya kumbuga nkoranyambaga cyane.
4. Niba ino rya mbere ari rirerire andi akagenda akurikirana nawe asumbana uko amanuka menya ko ufite ‘Egyptian Foot Shape’.
Niba ufite ikirenge giteye gutya, menya ko uba wifuza kwigenda, ukagira umuhate udasanzwe, rimwe na rimwe ugafunga umutwe.Guhanga udushya kwawe no gutegereza kure bituma uba udasanzwe.Uri umuhanga mu kwemeza abo muri kumwe Igitekerezo byawe akaba aribyo bagenderaho.Rimwe na rimwe guhindura intekerezo zawe birakugora.
Mu rukundo, uri umwizerwa kandi uha agaciro cyane uwo muri kumwe.Uzi kubika ibanga cyane ndetse ukamenya kwihambira kukintu mpaka ukigezeho.Abakuri iruhande bakwigiraho.Ntabwo uba wumva ibintu byawe byose byajya hanze kuko ukunda kugira amakuru amwe namwe uhisha kubwawe.Ibyo ukunda ushaka uko ubiharanira ukabikorera ubuvugizi.
isoko: Jagranjosh