#Kwibuka30: Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Abatutsi bazize Jenoside

08/04/2024 14:05

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bakozi ba Loni kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024.

Iki gikorwa cyabereye mu Bihugu birimo ; Centrafrique , Sudan y’Epfo no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho kuba inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.Abitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo rwo kwibuka bacana n’urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda nyuma y’ibihe by’amateka ashaririye yatumye Abatutsi barenga Miliyoni bicwa bazira uko bavutse mu gihe cy’iminsi 100.

Uyu muhango wo kwibuka wabereye mu Murwa mukuru wa Juba muri Sudani y’Epfo abo witabiriwe na Visi Perezida w’iki gihugu ushinzwe Uburinganire n’Ihuriro ry’Urubyiruko , Rebecca Nyandeng de Mabior.Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudan y’Epfo ufite icyicaro muri Uganda, Col (Rtd) Rutabana Joseph ; Umuyobozi wungirijie intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo, Guang Cong, Abayobozi b’amadini, Abahagarariye amadini yabo.

Rebecca Nyandeng yagaragaje ko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside ari ugutsindwa kw’ikire mwamuntu muri rusange kuko yabaye Isi yose irebera ntihagire icyo ikora mu kuyihagarika.Yashimiye u Rwanda cyane ku ntambwe rumaze gutera mu budaheranwa , ubwiyunge by’umwihariko no guha urubyiruko n’abagore ubushobozi mu kubaka Igihugu no kuba ku Isonga mu kubaka amahoro b’Ubwiyunge.

Yashimangiye ko Afurika y’Epfo ishyigikiye u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside , ahamagarira abandi bayobozi ba Afurika guhagarara mu ijambo ryabo barwanya imvugo z’urwango, kutihanganira n’amakimbirane akomeje kwiyongera.

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’amahoro muri Centrafrique nabo bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAPFU1-9 mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Itorero rya ADEPR ryifatanyije n’Abanyarwanda

Next Story

Byinshi wamenya ku bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop