Advertising

Byinshi ku ndirimbo ya The Ben n’umuvandimwe we Green P yamaze kurangira

01/28/24 9:1 AM
1 min read

Green P na The Ben bahuriye mu ndirimbo imwe yamaze no kurangira mu majwi no mu mashusho.Iyi ndirimbo bakoranye ikazaba iri kuri EP ya Green P yitegura gushyira hanze mu kwezi kwa Werurwe 2024.Green P ukubutse i Dubai yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike The Ben ashyize hanze ifoto y’umuvandimwe we Green P akarenzaho amagambo agira ati:”Ikinege cy’injyana. Love you madd”.

Nyuma y’ubu butumwa benshi bahise bamusaba ko yakorana indirimbo nawe.Hari uwagize ati:” Amaraso agiye kudutamo akantu.Undi mwakoze collable”.Oscar ati:” Kuva niga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye [ S1 ] ingoma za Green zari zaransajije umusaza ni ikinege kbsa.Gusa nagire aduhe ingoma nshyashya please”.Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto ya Green P The Ben yashyize hanze 85% bose basabye The Ben guha umuvandimwe we Collable bagakora.

Umunyamakuru ati:” Green P abakunzi bawe bifuza kubona indirimbo yawe ufatanyije n’umuvandimwe wawe The Ben birashoboka? “. Green P atazuyaje yagize ati:” Birashoboka cyane kuko byarakozwe ahubwo , ubu ngubu bategereze Video kuko kuri iyo EP yanjye hariho indirimbo ndi kumwe na Ben. Ni indirimbo y’urukundo iri classic nayo izasohoka muri uku kwa Gatatu izaba iri muri 7 ziri kuri EP yanjye”.

Muri iki kiganiro Green P yahishuye ko afite umukunzi uri mu Mujyi wa Kigali cyakora avuga ko isaha n’igihe by’ubukwe bwe atari yabiteganya.

Sponsored

Go toTop