Ubusanzwe umuziki ni intwaro y’ibyishimo ndetse ukaba uburyo bwiza bwo kubaho mu Isi ituje itagira amakaraza n’amakakama.Umuntu ukunda umuziki niwe utagirana ibibazo na benshi ari nayo mpamvu benshi mu bahanzi bahorana uruhu rutoshye.Nyuma y’uko Rayvanny na Harmonize bashyiriye inzigo hasi bagakorana indirimbo, turibaza niba Bruce Melodie na The Ben nabo bakorana indirimbo nyuma y’igihe badacana uwaka wamenwemo amazi na Play Station ya The Ben na Zizou Alpacino.
Bruce Melodie ni umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina ku rwego rwo hejuru ku buryo nta watinya kuvuga ko 85% by’Abanyarwanda bose bazi izina Bruce Melodie, undi mubare usigaye, ugaharirwa abaturage bageze mu myaka mikuru batagishoboye kumva Radiyo cyangwa ngo bakoreshe imbuga Nkoranyambaga.
Uyu muhanzi yinjiye muri muzika ari umwana muto atangira aririmba muri Korali yo mu Itorero ry’Abarokorwe cyakora ngo muri icyo gihe ntabwo bamuhaga umwanya kuko ngo yahimbaga indirimbo abandi bakazitera bitumava abivamo yinjira muri Studio bwa mbere muri 2006 afashijwe na Producer Jackson Daddoey , akora indirimbo ntiyarangira, ajya no kureba Nasson nawe ntiyayirangiza bituma acika intege na none asa n’uhagaritse ibitekerezo byo kuba umuhanzi.
Uyu twatangiye tuvuga,ni Bruce Melodie umaze kugira abarenga Miliyoni bamukurikira kuri konti ye ya Instagram.Ni Bruce Melodie ufite ibigo bitandukanye bakorana, ni Bruce Melodie utabura mu biganiro mu itangazamakuru Nyarwanda.
Urwango mubahanzi ntirubura ariko Bruce Melodie , yatangiye kuvugwaho kutumvikana na The Ben, ubwo ngo bagiranaga gahunda yo gukorana indirimbo ariko Bruce yajya kureba Ben agasanga undi yibereye mu mukino ikinirwa kuri Telefone na Mudasobwa [Play Station] hamwe na Made Beats na Zizou Alpacino ubwo bikamurakaza kuva ubwo.
Muri iki gihe ngo Bruce Melodie yajyanye na Made Beats muri Studio aririmba igice cye, ategereza The Ben aramubura arangije arataha ategereza ko bazamubwira ko indirimbo yakozwe araheba.Iyi Play Station niyo yabaye imbarutso y’urwango rwa The Ben na Bruce Melodie na magingo aya.
ESE THE BEN AVUGA IKI KURI IKI KIBAZO BAFITANYE ?
Ubwo The Ben yaganiraga n’itangazamakuru , yabajijwe ku yo kuba yarakinaga Play Station akanga kwitaba Bruce Melodie wari waje amugana kandi babyumvikanye.The Ben yagaragaje ko nta mutima mubi yigeze agira kuri Bruce Melodie kuko ngo yakundaga cyane Play Station bityo Bruce Melodie yaza agasanga we na Zizou umukino ugeze aharyoshye.
BYAGENDA GUTE BAKORANYE INDIRIMBO BOMBI ?
Abakunzi b’umuziki Nyarwanda hafi ya bose , bahuriza kukuba amakimbirane ari hagati ya Bruce Melodie na The Ben , yarangizwa n’uko bakoranye indirimbo bombi.Ibi byatuma umwuga uri hagati yabo urangira kuko n’ubusanzwe wazanywe n’uko hari indirimbo bakoranye ntiyarangira birangiza Bruce Melodie.
Kutumvikana hagati y’abahanzi ntabwo bikuraho ko bombi bashobora kuganira , bagahuza urugwiro ndetse bakaba bakorana indirimbo na cyane ko nta bindi baba bapfa birenze kuba ari ishyaka ry’umuziki.
Urugero ni Harmonize na Rayvanny bo muri Tanzania bagiye bumvikana mu magambo atari meza umwe yavugaga mugenzi we cyakora bakaza gushyira hasi ibyo bapfa bagakorana indirimbo yanakunzwe n’abatari bake.
GUHUZA KURI BO BYAMARIRA IKI UMUZIKI NYARWANDA ?
Bruce Melodie na The Ben, nibo bahanzi bakuru bari mu basigaye bahagaze ku mpano yabo yo kuririmba mu gihe abandi barimo ; Meddy , Urban Boyz, Dream Boyz, n’abandi bamaze gusa n’abatera umugongo umuziki.Gushyira hamwe kwabo bizatuma bajya inama yatuma umuziki Nyarwanda ugera ku rwego rw’Isi.
SIGA IGITEKEREZO CYAWE KUYI NKURU, WOWE WUMVA GUHUZA KWABO HARI ICYO BYATANGA ?