Umuraperi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya Bushali mu muziki yavuze ko yishimiye gukorana n’Umunya-Kenya Khaligraph Jones uri mu bahanzi bagezweho mu Karere.
Yabigarutseho mu Kiganiro Versus cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024.Bushali aheruka gushyira hanze Album ya Gatatu yise “Full Moon” iriho indirimbo 17, zirimo ize ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Mu baraperi Bushali yifashishije barimo B-Threy, Kivumbi, Slum Drip ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye muri Kenya.Bushali abajijwe uko yakiriye gukorana na Khaligraph Jones indirimbo yise “Moon’’ yavuze ko ari umuhanzi mukuru ndetse umuziki wabo wateye imbere ku buryo afite byinshi yamwigiraho.Ati “Ni umuhanzi mukuru, ufite imishinga kandi amaze igihe akora.”Bushali agitangira umuziki yakoranaga na Producer Dr Nganji muri Green Ferry Music. Ari mu batunganyije album ye ya mbere yise “Ku Gasima”.
Kuri album ye ntabwo uyu muhanga mu gutunganya umuziki ntari mu bayigizemo uruhare byanatumye hari abatekereza ko baba bafitanye ikibazo.Bushali yavuze ko yubaha Nganji kandi nta kibazo bafitanye, ahubwo yahisemo gukorana n’abandi kugira ngo yumve icyavamo. Ati “Nta kibazo gihari. Abavuga bo maze kuvumbura nta kazi baba bagira.’’ Yahishuye ko hari imishinga bari gukoranaho ndetse izajya hanze mu bihe bya vuba.Yakomeje ati “Dufitanye imishinga iri inyuma mu gikari kandi irasohoka vuba.’’
Bushali yagaragaje ko buri wese yaba umuhanzi n’abakunzi b’umuziki bakwiye gushyira imbaraga mu kuwuteza imbere.Ati “Ibi bintu dukora si ibyacu. Hari bakuru bacu batubanjirije, bitabye Imana barabisiga. Tugomba kubikora tubikorera Igihugu ku buryo n’abazadukomokaho bazabona abo bagenderaho.’’Yavuze ko mu byo abahanzi bakora byose ari ingenzi kuzirikana ko bari gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu.Ati “Tugomba guharanira kuzamura ibendera ry’Igihugu, twamara kurigeza hejuru tukaririnda ko hari icyarihungabanya.’’
“Full Moon” ni album ya gatatu ya Bushali, ikurikira iyo yise ‘Ku Gasima’ iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Mamayiwe’, ‘Ku Gasima’ na ‘Niyibizi’ ndetse n’iyo yise ‘Nyiramubande’.