Bruce Melodie uri hanze y’u Rwanda yavuze ku ndirimbo yitwa ‘sesa’ Rosskana, agaragaza ko ari indirimbo izaba ari nziza cyane.
Ubwo Bruce Melodie yakoraga ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram, aganira n’abakunzi be , yagarutse ku ndirimbo ya The Ben yaraye igiye hanze, avuga ko mu byo agomba kwamamaza itarimo ngo na cyane ko The Ben atajya amufasha mu bye.
Bruce Melodie aganira na Ddumba yagize ati:”Umva ikintu ndimo kuvuga, The Ben yasohoye indirimbo nziza byahatari kandi nanjye ndabikunda bya byahatari.Ariko muri gahunda mfite zo kwamamaza, ibintu mfite nibyinshi harimo ; Tecno , Harimo Primus , n’umuziki wanjye iyo ngiyo ntabwo irimo nawe ayiyamamarize nk’uko nanjye ndwana n’izanjye nawe ntamfashe”
Ubwo uyu muhanzi yagarukaga ku mishinga ya Ross yagaragaje ko hari indirimbo uyu muhanzi agiye gushyira hanze. Ati:”Hari indirimbo ya Rosskana igiye gusohoka yitwa Sesa, iyo ngoma narayibashimiye ubundi mutari mwana yumva, nayibatamo muzayikunda”.