Anyuze kumbuga nkoranya mbaga ze , Bruce Melodie yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Juliana Kanyomozi umuhanzikazi wo muri Uganda.
Juliana Kanyomozi ni umuhanzikazi wamamaye muri Uganda atwara ibihembo bitandukanye.Ubusanzwe aririmbana injyana ya Afro Beat na R&B.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 43 afite umwana umwe , yatangiye umuziki mu 1998 akundwa n’abantu batandukanye.
Bruce Melodie yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’uyu muhanzikazi.
Mu magambo ye yagize ati:”Nukuri ndifuza gukorana indirimbo na Juliana Kanyomozi”.