Bruce Melodie yaciye amarenga yo kongera gukorana na Shaggy

22/01/2024 11:25

Umuhanzi Bruce Melodie yaciye amarenga y’indirimbo nshya hagati ye na Shaggy.

Itahiwacu Bruce [ Bruce Melodie ] yagaragaje ko ashobora kuba agiye kongera gukorana indirimbo na Shaggy bamaze igihe bazengurukana muri Amerika.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Bruce Melodie yagize ati:” Ese mwiteguye ukundi gutungurwa?”. Uyu muhanzi akivuga ibi, benshi batangaje ko biteguye umushinga ashobora gukorana na Shaggy na cyane ko ari amagambo yatangaje yifashishije ifoto ye na Shaggy.

Uwitwa Gorge Twizeyemungu yagize ati:” Ese hari icyaba kiri mu gikoni ? Mu kidusangize vuba”.

Mukeshimana Diane ati:” Dutemo kabisa hahire rimwe nubundi usigaye utwemeza”.

Uwiyise ngo Waruziko , mu marangamutima menshi yagize ati:” Yeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Cyakora Melody urumuntu mpora nifuza guhura nawe face to face cq basi nkagira amahirwe yo kukubona uri gukora live performance ♥️ Imana nawe muzabimfashemo. Murakoze mubyeyi”.

Ntawe ushobora kwibagirwa ibitaramo Bruce Melodie yavuyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibiganiro yakoreye muri Radio na Television zikomeye zirimo ‘iHeartRadio’ byose abifashijwemo na Shaggy.

Previous Story

Umugore yatwise inzu yuwahoze ari umukunzi we amuziza ko yamuteye inda akamusiga arera umwana wenyine

Next Story

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yavuze ko abahungu bo muri Kenya bamwanga kubera ko yabamazeho abakobwa beza

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop