Bruce Melodie na Shaggy baciye agahigo kuri Billboard Magazine

26/03/2024 21:27

When She’s Around ya Bruce Melodie yamufashije guca akandi gahigo muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze ku mbuga zigurisha indirimbo.

Bruce Melodie yaciye agahigo indirimbo ye iza ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa Billboard World Digital Song Sales Chart rusanzwe rukorwa na ‘Billboard Magazine’ buri cyumweru.Bruce Melodie akomeje kuba icyamamare, akomeje kuba isomo kuri bagenzi be hano mu Rwanda , Coach Gael akaba isomo kubafasha abahanzi muri muzika Nyarwanda.

Nkuko batangajwe na Chart Africa banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo bagize bati:”Bruce Melodie na Shaggy “When She’s Around” (Funga Macho) ku mwanya wa 8 kuri Billboard World Digital Song Sales Chart”.

Nanone Bruce Melodie yagarutse kuri Debuts on the Billboard US Afrobeats Songs Chart.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Byari mu nzozi none biri kuba”.

Advertising

Previous Story

Kigali: Yasimbutse mu igorofa ya 4 arapfa nyuma yo gushora muri Bet Miliyoni 5 bakazirya

Next Story

Amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF ! Umunyarwanda wogoshesha inyundo n’igisu ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop