Advertising

Amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF ! Umunyarwanda wogoshesha inyundo n’igisu ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

27/03/2024 08:02

Umunyarwanda ukoresha inyundo n’igisu n’ibindi byuma mu gihe ari kogosha mu Mujyi wa Nairobi, yatangaje ko atajya yogoshera munsi y’ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 78 RWF.

Mu gihe abandi bogosha bakoresheje tondezi isanzwe, n’ibindi bikoresho Martin Safari we yiyemeje gukoresha inyundo n’igisu nk’uko byatangajwe na TRT Africa .Yatangarije iki kinyamakuru ko buri muntu yogosha amuha ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda angana n’amadorari 45 ya Amerika cyangwa ibihumbi 78RWF bingana na $60 USD.

Martin Safari, yasobanuye ko ikibazo yagiye ahura nacyo muri aka kazi ari icyo uko abantu bamutinya kubera ibikoresho bidasanzwe akoresha bamwe babifata nk’intwaro [ Weapons ].Ati:”Akazi gakomeye nahuye nako ni ugutuma abantu banyizera kubera ibikoresho bisa n’ubusazi nkoresha.Ndacyari mushya muri Nairobi ntabwo abantu bari bamenya hano, ikindi biragoye kwemeza abantu”.

Safari wahoze ari umunyeshuri mu Rwanda muri University of Kigali, kubera udushya akoresha mu kogosha yaje guhabwa iguhembo muri Berber Grammy Awards , ahabwa n’amahirwe yo kujya guhatana n’abandi bogoshi muri Cameron mu Mujyi wa Yaounde.

Mu Rwanda yamenyekanye ubwo yafataga amashusho ari kogosha Miss Kayumba Darina agashyirwa ku mbuga Nkoranyambaga na Jason Derulo akayashyira kuri Konti ye ya Instagram.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA TRT AFRICA

Previous Story

Bruce Melodie na Shaggy baciye agahigo kuri Billboard Magazine

Next Story

Otile Brown yashenguwe n’abafana

Latest from Imyidagaduro

Abafana ba Bushali basogongeye kuri Album ye

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yasogongeje abakunzi be kuri Album nshya yise ‘Full Moon’ yashyize hanze nyuma y’igihe ayishyujwe n’abafana be. Ni igikorwa
Go toTop