Advertising

Bruce Melodie akomeje gukora ibitarakorwa n’undi muhanzi hano mu Rwanda nyuma ya Tanzania akomereje muri Sudani y’amagepfo

19/05/2023 18:52

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje guca uduhigo twinshi aho ubu akomeje ya gahunda yo kwambutsa imipaka muzika nyarwanda ubu noneho ayigejeje muri Sudani y’amagepfo.

Ni nyuma gato yaho uyu muhanzi Bruce Melodie agiye mu bihugu byinshi bya Africa ari mu kazi ko gukomeza gukwirakwiza ibihangano bye arinako ageza Muzika nyarwanda muri ibyo bihugu muri rusange.

Uyu muhanzi Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’umuhanzi witwa John Frog wo mu gihugu cya Sudani y’amagepfo aho iyo ndirimbo yari isanzwe ari iya John Frog agasaba Bruce Melodie ko bayisubiranamo.

Iyo ndirimbo yitwa Konjo ikaba yasohotse mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa gatanu taliki 15 Gicurasi 2023.

Bruce Melodie ntiwatinya kuvuga ko ari mu bahanzi bagezweho hano mu Rwanda ndetse no muri afurika y’iburasira zuba dore ko akomeje gukorana indirimbo nyinshi n’abahanzi benshi.

Ibi bibaye nyuma yaho hasohotse amashusho y’indirimbo uyu Bruce Melodie yakoranye na Pallaso wo mu gihugu cya Uganda, ndetse mbere yaho gato hari hasohotse amashusho n’amajwi by’indirimbo yitwa Zanzibar uyu Bruce Melodie yakoranye na Harmonize wo mugihe cya Tanzania ndetse bakomeje kugaragaza ko bamaze kuba abavandimwe byarenze ubushuti.

Bruce Melodie akomeje guca uduhigo twinshi dore ko byose amaze gukora nta wundi muhanzi nyarwanda urabikora.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Previous Story

“Urukundo rwanyu ni urwagahe gato niba wowe n’uwo mukundana mutaganira cyane ngo mukemure ibibaho hagati yanyu” – Nkechi

Next Story

“Ninjye mukobwa uzi kuririmba neza ku isi” ! Fantana yivuze imyato agaruka ku injyana ya Dancehall ikunzwe ku isi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop