Umukinnyi wa filime uzwi cyane mu gihugu cya Nigeria Nkechi yacyebuye abo bose bakundana bakaba batagirana ibiganiro byihariye hagati yabo cyane cyane bigaruka kuri bo ubwabo.
Uyu mukobwa wikibero n’imiterere ikurura abagabo cyane wamamaye mu gukina filime mu gihugu cya Nigeria abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko abo bose bakundana ndetse nabashakanye bakwiye kwiga kugirana ibiganiro byihariye cyane kuko bikomeza umubano wabo.
Ugendeye kubyo ababyeyii benshi bavuga, bavuga ko ubundi nta rukundo rubaho ntakuganira cyane hagati yabo bakundana cyane cyane mugaruka ku hazaza hanyu.
Abantu bari mu rukundo ndetse n’abashakanye bakwiye kwiga kujya baganira buri kimwe kuko ari ibyagaciro mu mubano wabo.
Uyu Nkechi rero yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story, agaruka ku kuba wowe n’uwo mukundana cyangwa wowe n’uwo mwashakanye niba mutari mwacyemura ikibazo gikomeye hagati yanyu, umubano wanyu muwufate nkinguzanyo.
Yanditse ati”Nta rukundo mbona hagati yanyu Niba nta biganiro mugirana byihariye kandi bigaruka ku hazaza hanyu, ibyiza mujye mu ganira kuri buri kintu cyose mwanyuzemo cyangwa icyo murimo kuburyo mucyemura ibibazo bikomeye kandi mukabyicyemurira mwe ubwanyu gusa .
Niba ibyo byose utabikora rero wumve ko urukundo rwanyu Ari nkinguzanyo.”
Source: News Hub Creator