Biratangaje: Umunyamideli yagabanyije amabere ye manini nyuma yo kuyongera rimwe rigaturika

17/03/2023 09:13

Iyi ni inkuru idasanzwe kumva ko ibere ryaturika, mu busanzwe ntabwo bikunze kubaho kuko abemera Imana bemera ko Imana ijya kurema umuntu yamuremanye ubuzima bwiza butakwangizwa n’icyari cyo cyose gusa uyu mugore yatangaje benshi.

Uyu munyamideli wari warabaswe no kongera amabere akaba manini cyane mu buryo budasanzwe ,yashyize hanze amafoto asigaranye amabere mato nyuma yo kwemera kuyagabanya kubera ko mu minsi ishize hari iryo yongereye rigasandara (Rigaturika).

Nk’uko byakomeje kujya bitangazwa mu ntangiriro z’iki cyumweru,uyu munya Mexico w’imyaka 30 nibwo yerekanye amabere mato nyuma yo kugabanya amabere manini mu buryo budasanzwe yari afite.Ibinyamakuru bitandukanye byagarutse kuri uyu mugore washatse kenshi kwihinduranya umubiri bivuga ko kubera kongeresha amabere buri gihe yagiye aramubyimbana kugeza ubwo rimwe rituritse asigara nta bere.

Madamu Magdalene yapangaga ko n’iminwa ye yayigira minini cyane ariko ngo kubera akaga yahuye nako ubu arashaka kugaruka uko yari asanzwe.Ubwo yerekaga abantu 212,000 bamukurikira kuri Instagram,uko asigaye angana,uyu mugore yagize ati: “Ndabikunze.Niyongeresheje igihe kinini ariko n’impinduka iteye ubwoba gusa ndabyishimiye.Ubu guhaha birasekeje kuko ubu utwenda duto tunkwira.

Uyu munyamideli yaniyongeresheje ikibuno kiba kinini cyane ndetse ngo ari kwitegura kukigabanyisha agasubira uko yahoze.Uyu mugore ukiri mu bitaro nyumayo kubagwa amabere,yavuze ko ubu yishimye cyane ndetse ubu amerewe neza kubera ko amabere yamuremereraga cyane yagabanutse.

Advertising

Previous Story

Inkuba yishe abantu babiri bari bagiye mu bukwe

Next Story

Menya aho amavangingo abagore bazana mu gihe cyogutera akabariro aturuka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop