Inkuba yishe abantu babiri bari bagiye mu bukwe

17/03/2023 08:19

Mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, inkuba yakubise Nyirabageni Domitille w’imyaka 51 n’umukobwa we Abayisenga Jeannine w’imyaka 21 bari bitabiriye umuhango wo gufata irenga bahita bitaba Imana.

Byabereye mu mudugudu wa Rweya mu Kagari ka Kamanyenga ku wa 16 Werurwe 2023 Saa Saba z’amanywa.Nyirabageni n’umukobwa we bari baturutse mu mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, batashye ubukwe bwo gufata irembo bw’uwitwa Hategekimana Joel.

Abayisenga yari ahetse umwana we w’amezi ane amutwikiriye umutaka, gusa uyu mwana ntacyo yabaye.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubwo ba nyakwigendera bari bageze nko muri metero 300 hafi y’aho bari bagiye gutaha ubukwe, imvura yakubye ari nyinshi irimo n’imirabyo, irabakubita bitura hasi bahita bitaba Imana.Ati “Tukibimenya aya makuru twahise tuva mu nama twarimo igitaraganya, duhamagara umugabo wa Nyirabageni ari we se wa Abayisenga akaba na sekuru w’urwo ruhinja, turahahurira, bahageze dusanga bapfuye, agahinja abaturage bagakuye mu mugongo wa nyina, tubanza ku kajyana ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka ngo harebwe niba nta kibazo kagize tutamenye, basanga ko ni kazima, nta kibazo na gito kagize.’’

Akarere ka Rusizi kahise gatanga imodoka ijyana imirambo mu Karere ka Nyamasheke aho ba Nyakwigendera bari baturutse.Bikekwa ko umutaka Abayisenga yari atwikiriye umwana we ariwo watumye inkuba ibakubita kuko iyo nkuba yanawutwitse.Mu bihe by’imvura, abaturage bagirwa inama yo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni mu mvura kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.Ikindi abaturage bakwiye gukora mu kwirinda gukubitwa n’inkuba ni ugushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi no kwihutira gucomora ibikoresho bicometse ku mashanyarazi kuko biri mu byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Advertising

Previous Story

Rubavu: Umuhanzi yatewe icyuma mu ijisho n’umuntu yaragiye kwishyuza ibihumbi 12 Rwf

Next Story

Biratangaje: Umunyamideli yagabanyije amabere ye manini nyuma yo kuyongera rimwe rigaturika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop