Birababa ! Byansabye kuryamana n’abaganga 14 kugira ngo bavure mama kuko nta mafaranga nari mfite yo kwishyura

11/02/2024 16:00

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugore wavuze ubuzima bubi yanyuzemo ndetse akomoza kubyo kuba yararyamanye n’abagabo babaganga bagera kuri 14 kugira ngo abone uko avuza nyina.

 

Zaila wo mu gihugu cya Tanzania yavuze ko burya ubuzima bushobora guhitamo icyo ukora kabone niyo waba utagishaka kugikora ariko kubera ko ariko ubuzima bumera bikaba ngombwa ko ukora icyo kintu.

 

Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’ikinyamakuru Afrimax ariko ikorera mu gihugu cya Tanzania nibwo uyu mugore yavuze ibintu byinshi bikomeje gukira ku mitima ya benshi.

 

Yavuzeko yavutse iwabo ari ikinege bityo niwe mwana wenyine bari bafite. Papa we umubyara yaje gupfa maze abasigana we na nyina umubyara nawe wari urembejwe n’uburwayi bukomeye.

 

Nyuma yo gushyingura papa we, nyina umubyara kubyakira byaranze ndetse atangira kurwara bya hato nahato. Byatumye atangira kugurisha imitungo yabo kugira ngo abone uko yishyura amafaranga yo kuvura nyina wari urembejwe n’uburwayi.

 

Nyina umubyara yaje kurwara canceri ikomeye cyane ndetse amafaranga yo kumuvuza akomeza kubura. Kubera ko ngo nta kazi yari afite yabuze amafaranga yo kwishyiyngo bavure nyina umubyara ndetse avuga ko yinginze abanga ngo bavure nyina umubyara ariko biba ibyubusa.

 

Abaganga bamusabye ko yabaha umubiri we ubwo ni ukuryamana nawe kuko n’ubundi ntakundi yari kubigenza ahitamo kubyemera. Yavuzeko ko yaryamanye hafi na buri muntu ukora mu bitaro ngo bavure nyina ariko aza kubona ko nyina atari gukira n’ubundi ahagarika kuryamana nabo.

 

Akimara guhagarika kuryamana nabo bahise bahagarika kuvura nyina ndetsee ubu nyina arwariye mu rugo. Akomeje gutakamba asaba ubufasha kuko nyina umubyara akeneye ubuvuzi bwihuse.

 

 

 

 

Source: Afrimax

Advertising

Previous Story

Naryamanye n’abagabo barenga 1,000 ! Umukobwa w’imyaka 23 wiga muri kaminuza yiyemeje guhinduka

Next Story

Baramusereza ! Byinshi ku ndwara yitwa Congenital Gloria Aste yavukanye

Latest from HANZE

Go toTop