Baramusereza ! Byinshi ku ndwara yitwa Congenital Gloria Aste yavukanye

11/02/2024 16:06

Gloria Aste w’imyaka 20 y’amavuko wo mu gace ka Colorado ni umwe mu bantu bavukanye indwara yitwa congenital melanocytic nevus ituma umuntu azana amabara y’umukara ku mubiri yavuze byinshi anyuramo kubera kuntu yavutse ameze.

 

Uyu mukobwa ni umwe mu bafite Umutima ukomeye kuko yabashije kwereka isi uburwayi abana nabwo ndetse yiga kwakira ko ariko ameze cyane ko ntacyo afite yabikoraho cyangwa ngo agire icyo abihinduraho.

 

Kimwe mu bintu uyu mukobwa akora gikomeye ni ukunyuza amashusho ye ndetse n’amafoto ye ku mbugankoranyambaga kugira ngo abantu bamubone. Avuga ko intego yabyo ari ugutuma abandi bantu bameze nkawe bumva ko bashobora kwiyakira bakakira ubwiza bahawe bw’umwihariko.

 

Gloria Aste ubu burwayi yarabuvukanye ndetsee mu bana bugaragara ku mwana umwe gusa mu bana 50,000 bavutse nkuko byagaragajwe nikigo gishinzwe kwita no gukurikirana a afite ubumuga runaka.

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yakuze mu bwana bwe abantu benshi bamubaza byinshi ku ruhu rwe ndetse ko hari n’abantu bamubazaga Niba atariwe wigize gutyo uruhu rwe rukaba umukara.

 

Avuga ko Kandi aho amariye gukura akaba mukuru nabwo abantu bakomeza kumushinja ko ashobora kuba yarishyizeho tattoo ku mubiri we bityo akaba ariyo mpamvu afite uruhu rw’umukara ku gice kimwe cy’umubiri we.

 

Icyakora avuga ko igituma yerekana uburwayi bwe ku mbugankoranyambaga ariko ashaka ko abantu bamenya ubwo burwayi ko bubaho Kandi agashishikariza abo Bose bameze nkawe kujya bitinyuka nkuko nawe abikora akigaragaza hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

Kuri ubu uyu mukobwa akoresha urubuga rwa TikTok cyane aho amaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 60.

 

 

 

Source: Daily Mail Online

 

 

Advertising

Previous Story

Birababa ! Byansabye kuryamana n’abaganga 14 kugira ngo bavure mama kuko nta mafaranga nari mfite yo kwishyura

Next Story

Abagabo babiri bahinduranya abagore buri joro bavuze byinshi ku mubano wabo n’abagore babo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop