Advertising

Bimwe mu bintu bitangaje uratungurwa no kumenya

12/10/2024 13:00

Umuryango mugari wa umunsi.com twabateguriye bimwe mu bintu wa tungurwa no kumenya kandi ari ukuri rwose n’ubwo bitazwi na benshi.

Kuri Amazon ushobora kuhagura itara rya miliyoni hafi 80 Frw

Niba ariya matara uyagura amafaranga Rwf 1000, ndabizi uri kwibaza ku itara rya miliyoni zingana gutyo.

Iryo tara rikoze mu byuma bisanzwe gusa si aho bigarukira kuko ririho na zahabu, rikaba ripima ibiro 2 bakarikuzanira ku buntu.

Octopus igisimba cyo mu nyanja gifite imitima irenze 1 kuko kigira 3

Mu gihe tumenyereye ko ibinyabuzima byinshi bigira umutima 1, igisimba cyitwa Octopus gifite imitima irenze 1, kandi irenze 2. Ahubwo gifite imitima 3.

Ibiri muri yo mitima ijyana amaraso mu buhumekero(gills) mu gihe undi umwe ujyana amaraso mu bindi bice by’umubiri. Ikindi gitangaje ni uko uwo mutima ujyana mu bice bisigaye urekera gukora iyo iki gisimba gitangiye koga.

Parike ya Nyungwe iruta Igihugu cya Singapore

Parike ya Nyungwe iruta Singapore

Ushobora kuba uvuga ko u Rwanda ari igihugu gito, ariko si Igihugu gito cyane kuko, Nyungwe nk’imwe muri parike zigize ibice nyaburanga by’Igihugu iruta Igihugu cya Singapore.

Parike ya Nyungwe rikaba rifite ubuso bungana na 970 Km² mu gihe igihugu cya Singapore cyo gifite ubuso bw’ubutaka bungana na 724.2 Km².

Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu

Uruyuki rushobora kubaho mu jisho: Ijisho ni rito nta kuntu uruyuki rwabamo, niko uri gutekereza?  Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu ntihagire ikintu na kimwe kiba.

Ibi si igihuha, kuko mu nkuru BBC yatangaje , umugore wo muri Taiwan abaganga basanzemo inzuki 4 zibera mu jisho rye kandi ari nzima, zose zikaba zari zitunzwe n’amarira yo mu jisho.

N’ubwo bigoye ku byumva ariko hari gihamya igaragaza ko byumvikana kandi bishoboka.

Urugendo rw’indege rugufi rumara amasegonda 57

Urugendo rwa mbere rugufi rw’indege rumara 57s: Ni ukuvuga ko urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rubaho nta n’umunota rumara kuko rumara amasegonda agera kuri 57, rukaba rureshya na kilometero 2.7 gusa.

Ariko iki gihe gishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’ikirere.

Niba hari  inyunganizi, igitekerezo cyangwa ikintu ushaka ko twagukoreraho ubushakashatsi ntuhweme kutwandikira. Turabanyu !!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko wakwirukana udushishi mu nzu

Next Story

Pasiteri yirukanywe muri America amaramasa nyuma y’imyaka atorohewe n’ubuzima

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop