Nyuma y’inkuru zavugwako ko Visi Perezida Kamala Harris yishyuye Miliyoni 10 z’Amadolari umuhanzikazi Beyoncé kugira ngo amwamamaze, ubu yamaze kubihakana ndetse ahishura icyatumye amushyigikira nubwo atatsinze amatora.
Kwiyamamaza kwa Kamala Harris kwaranzweno no kugaragaramo ibyamamare bikomeye muri Amerika byamufashaga gushakisha amajwi yo ku mwanya wa Perezida. Aha ni naho hakomotse inkuru zivugwa ko Kamala yishyuraga akayabo ibi byamamare. Byavuzwe ko Kamala yishyuye abarimo Usher, Lady Gaga, John Legend, Eminem n’abandi bahanzi bamwamamaje.
Byabaye akarusho bigeze kuri Oprah Winfrey ngo yishyuye miliyoni 2$ kugira ngo atambutse ikiganiro cya Kamala kuri televiziyo. Icyakoze ibi Oprah yahise abihakana. Nyuma yaho bimwe mu binyamakuru byatangaje ko Kamala Harris yishyuye Miliyoni 10 z’Amadolari umuhanzikazi Beyoncé ngo ajye kumwamamaza mu mujyi wa Houston i Texas ari naho avuka.
Ibi byabanje guhakanwa na Nyina wa Beyoncé wavuze ko Kamala atigeze amwishyura ahubwo ko byari ukumufasha. Mu kiganiro gito Beyoncé yagiranye na Variety Magazine cyagarukaga ku gitaramo azakorera mu mukino uzahuza Houston Texans na Baltimore Ravens, aho iki gitaramo cye kizanyuzwa kuri Netflix ku itariki 25 Ukuboza 2024.
Yagarutse ku myuteguro yacyo ndetse asubiza ku byari bimaze iminsi bivugwa ko yishyuwe na Kamala. Beyoncé yagize ati: “Si ubwa mbere nakwamamaza umunyapolitiki ku mwanya wa Perezida, kandi inshuro zose nabikoze nta narimwe nigeze nishyurwa.
Kwamamaza Kamala no kumushyigikira nabikoze kuko nashimye gahunda yarafite ku gihugu cyacu, nabonaga abaye Perezida hazaba impinduka nziza.” Yongeyeho ati: ”Ntabwo nigeze nishyurwa na Kamala Harris kandi nta kiganiro kigendanye n’amafaranga nagiranye nawe. Sintekereza ko urukundo yeretswe n’abantu yaruguze”.