Imwe mu nkuru ikomeje kwigarurira imitima ya benshi ni iyi nkuru y’uyu mugore witwa Uwanyirigira Florantine kuko yavuze imbogamizi yagiye ahura nazo mu buzima bwe ndetse bubera isomo benshi.
Uyu mugore ukuze yavuze ko ubusanzwe atuye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, avuga ko mu buzima bwe yahuye n’imbogamizi nyinshi harimo kuba yarageze aho yitwa mama zeru azira kubura urubyaro, ndetse agera aho aheka igipupe mu buryo bwo kwivura igikomere.
Yagarutse ku buhamya bwe bw’umuntu wari warabuze urubyaro ariko Imana ikaba yarakoze ibitangaza akaba yaraje kwibaruka.Uyu mugore yavuze ko yamaze imyaka 14 nta rubyaro afite. Burya ngo urubyaro umuntu aruhabwa na Rurema, uyu mugore yavuze ko muri iyo myaka yose yayimaze ategereje urubyaro yarahebye, ndetse avuga ko abagore benshi birwaga bamuserereza ko nta rubyaro afite.
Kubera kubura urubyaro yavuze ko abantu batangiye kumwita mama zeru abandi ngo mudogo ndetse nubu avuga ko iri zina rya mudogo ariryo abantu benshi bamuziho.Yavuze ko mu myaka 14 yose yamaze yarabuze urubyaro yahuye na byinshi aho yagiye yiyemeza guheka igipupe ngo arebe ko yakivura igikomere.
Yakomeje avuga ko burya iyo isaha Yageze ibyo yavuze bisohora. agaragaza ko kuri ubu afite umugabo bakaba barabyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa nyuma y’imyaka 14 yose yari yarabuze urubyaro.Kubera ubuzima bubi yanyuzemo byatumye afata umwanzuro wo kujya yita kubantu agafasha arinako ahumuriza abandi bategereje urubyaro.
Yavuze ko kubura urubyaro ari ibintu bisanzwe ariko bishoboka ko yabyara bityo umuntu akwiye gutegereza y’ihanganye ndetse agasenga kuko Imana ni byose.