Monday, May 20
Shadow

Minisitiri Utamatwishima yavuze uko Jojo Breezy na Titi Brown batumye ajya kuri Tiktok

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambera ry’Ubuhanzi mu Rwanda Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimagije ababyinnyi babiri ; Jojo Breezy na Titi Brown avuga ko aribo batumye akunda urubuga rwa Tiktok akuruwe n’uburyo babyina bikarangira abaye umufana wabo.

Mu butumwa Jojo Breezy yatambukije kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 anyuze kuri X, yagaragaje akanyamuneza nyuma yo guhura na Minisitiri Utumatwishima Abdallah aho bagaragaye baseka bigaragara ko bahuje urugwiro.Jojo yagize ati:”Inzozi zanjye zitangiye kuba impamo.Ijoro ryashize nahuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.N’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko  [Minister of State for Youth and Arts],bombi bishimiye ibikorwa turi gukora.Nishimiye guhura nabo.Nkunda u Rwanda”.

Nyuma y’ubu butumwa Minisitiri Utamatwishima yasubije ubu butumwa agira ati:”Umva watumye nyoboka Tiktok.Ariko ngo wowe na Titi Brown; muri ababyinnyi ba mbere beza mu Rwanda! #Rwox baze babyemeze. Ubu kuri Tiktok ndi Follower wawe rwose.Niba ibyo mukora bibyara amafaranga mukomerezaho, turabashyigikiye cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *