Bamubyinishije ! Clarisse Karasira n’umugabo we bagaragaye bishimiye umwana wabo ‘Kwanda’ mu ndirimbo nshya bamwitiriye – VIDEO

12/06/2023 22:25

Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye ubana n’umugabo we mu Mahanga, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Kwanda igaragaramo amashusho ye n’umugabo we bari kubyinisha umwana wabo ndetse bamuririmbira.

 

Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze mu masaha macye ashize yavuze ko yayitiriye umwana wabo w’umuhungu umaze umwaka umwe avutse.Iyi ndirimbo ndetse yari isa n’iyateguwe igihe gito bigendanye n’uburyo amashusho yafashwe.

 

Uyu mwana byeyi Clarisse Karasira wibarutse umwana yise Kwanda Krasney Jireh, yavuze  ko nta rukundo ruhambaye yabonye nko kuba umubyeyi w’uyu mwana wabo ndetse yemeza ko azamurera neza akunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

 

Yavuze ko kandi  Kwanda ari indirimbo yanditse mu marangamutima yuzuye ibyishimo n’umunezero wo kwibaruka imfura yabo imaze umwaka uvutse dore ko uko iminsi igenda ihita adasiba kugaragaza ko yishimiye imfura ye.

 

Yavuze ko kandi iyi ndirimbo inezeza ababyeyi bose aho bari hose ndetse n’abazaba ababyeyi mu gihe kizaza dore ko yuzuyemo amagambo buri mu byeyi wese yakwifuza kwita umwana .we yibarutse.Kwanda ni indirimbo iri mu mazina y’umwana wa Clarisse Karasira Umuhanzikazi Nyarwanda wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Advertising

Previous Story

Rwanda: Pasiteri utoza umupira w’amaguru Ikipe ye yatwaye igikombe Bayihemba fanta

Next Story

Burinda igitsina cyawe ! Menya impamvu udakwiriye kogosha ubwoya bukikije imyanya yawe y’ibanga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop