Rwanda: Pasiteri utoza umupira w’amaguru Ikipe ye yatwaye igikombe Bayihemba fanta

12/06/2023 21:11

Mu mateka y’umupira w’amaguru kw’isi ni benshi bawukina bakanawutoza banemera Imana, icyakora mu mateka ntihigeze humvikana inkuru y’umu padiri cyangwa undi wihaye Imana ukora amateka nk’aya pasteri Enock w’ i Kamonyi I Rugobagoba.

 

Uyu mu pasteri wihebeye ruhago yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ari kwishimira ikipe ye atoza yatwaye igikombe cy’amarushanya y’ibigo by’amashuri mu rwanda, bahita banakatisha itike yo guhagararira urwanda mu mikino ya FEASA y’abakobwa ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri ahagarariye ibihugu by’africa y’iburasirazuba (EAC).

 

Pasiteri Choach Mbarushimaba Enock wo Mw’itorero ry’Abanyabuntu mu karere ka kamonyi muri Centre ya Rugobagoba, ikipe atoza inafitanye ubufatanye na APR FC y’abagore kuko irere rye ritanga abakinnyi muri APR Fc y’abagore.

 

Uyu wihaye Imana akaba n’uwihebeye Ruhago yavuze ko nta pfunywe bimutera nubwo abantu batekerezako nta muntu wihaye imana mu barokore ukwiye kujya mu bintu by’isi nk’umupira umuziki w isi n’ibindi.

APEX Training Centre ni Academy ya Paster Enock ibarizwa irugobagoba ariko itanga abakinnyi mu kigo cy’amashuri cya Group Scolaire Gatizo i Rugobagoba.

 

Mu kwiyakira no kwishimira igikope mu bushobozi bucye iyi kipe ifite buri mukinnyi bamwakirije agafata n’aka burushete Coach ahita anasaba inzego za sport n’ababyeyi kumushyigikira cyane ko we ubwe atakwishoboza gutunga academy y’umupira ku giti cye.

N’ubwo ariwe ukoze amateka yo Kuba Pasiteri akaba n’umutoza icyarimwe utwaye igikombe, ikipe ye ifite urugendo rwo gutwara ibindi bikombe.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Advertising

Previous Story

Museveni yanyomoje akamuru avuga ko yapfuye agaragaza ko ari koroherwa

Next Story

Bamubyinishije ! Clarisse Karasira n’umugabo we bagaragaye bishimiye umwana wabo ‘Kwanda’ mu ndirimbo nshya bamwitiriye – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop