Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye ubana n’umugabo we mu Mahanga, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Kwanda igaragaramo amashusho ye n’umugabo we bari kubyinisha umwana wabo ndetse bamuririmbira.
Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze mu masaha macye ashize yavuze ko yayitiriye umwana wabo w’umuhungu umaze umwaka umwe avutse.Iyi ndirimbo ndetse yari isa n’iyateguwe igihe gito bigendanye n’uburyo amashusho yafashwe.
Uyu mwana byeyi Clarisse Karasira wibarutse umwana yise Kwanda Krasney Jireh, yavuze ko nta rukundo ruhambaye yabonye nko kuba umubyeyi w’uyu mwana wabo ndetse yemeza ko azamurera neza akunda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yavuze ko kandi Kwanda ari indirimbo yanditse mu marangamutima yuzuye ibyishimo n’umunezero wo kwibaruka imfura yabo imaze umwaka uvutse dore ko uko iminsi igenda ihita adasiba kugaragaza ko yishimiye imfura ye.
Yavuze ko kandi iyi ndirimbo inezeza ababyeyi bose aho bari hose ndetse n’abazaba ababyeyi mu gihe kizaza dore ko yuzuyemo amagambo buri mu byeyi wese yakwifuza kwita umwana .we yibarutse.Kwanda ni indirimbo iri mu mazina y’umwana wa Clarisse Karasira Umuhanzikazi Nyarwanda wagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.