“Aririmba nka Element akabifatanya no kwerekana Imideli” Uwase Belyze aratangaje cyane

16/05/2023 13:21

Uwase belyze afite ijwi ritangaje kuburyo wakwifuza kumwumva aririmba ntubihage. Igitangaje uyu mwana w’umukobwa imiririmbire ye nawe ubwe avuga ko atariyo arambirijeho.

Uretse ko ubuzima busanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ya ULK ariko Kwiga ni ibintu afatanya no kwerekana Imideli. Abajijwe uko afatanya amasomo no kuririmba yewe no kumurika Imideli cyangwa kwamamaza imyambaro ,avuga ko ubwe kuririmba ataricyo arambirijeho ko kandi kuririmba ari ikintu kiranga umuntu wiwabo wese.

Uwase Belyze mukiganiro n’itangazamakuru yasubiyemo indirimbo KASHE” Ya Element Eleeeh mw’ijwi ryiza rikurura umwumvise.

Ikindi anavuga ko uretse kuba aririmbira muri dushe ari koga kuko abikunda , ngo ntakindi yakora kuko umuziki uhenda kandi usaba ibintu byinshi. Ati; umuziki usaba ibintu byinshi pe kuwishoramo biragora kandi njye nanga stress.

Uwase Belyze ni umwe mu bagize itsinda ry’ abakobwa n abahungu ryitwa Emenecy fashion agency riri no mumarushanywa ya Karisimbi Events .

Ubusanzwe ntibiba byoroheye umwana w’umukobwa kwinjirana mu muziki kuko aba asabwa kurara amajoro muri situdiyo, rimwe na rimwe aziko azakwa ruswa y’igitsina ngo abone ubufasha, ibyo bikamutera ubwoba bwo gushyira mubikorwa impano ye.

Previous Story

Arirata cyane ntiyite kubo mu muryango we ! Abavandimwe ba Harmonize bagiye kwicwa n’inzara kandi ari umukire afite n’amafaranga

Next Story

Ibyishimo byamurenze nyuma yo gukanguka agasanga umukunzi we yamwambitse impeta

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop