Bagabo bacu mu mwigireho ! Umugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana akomeje gushimwa cyane n’igitsina gore

19/12/2023 19:55

Ubusanzwe bizwi ko igitsina gore aribo bakwiye kujya baheka abana ariko burya ngo ubumwe ndetse n’uburinganire bukomeje gusakara aho umugabo nawe ari ngombwa ko ashobora guheka umwana ku buryo  yumva ntacyo bitwaye kuri we n’abamubonye bakabona ari ibisanzwe.

 

 

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru y’amafoto y’uyu mugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana mu mugongo maze atangira gushagarwa cyane n’igitsina gore kuko bumvaga ko nta mugabo wakora ibyo.

 

 

Inkuru ducyesha ikinyamakuru The talk.ng, niho amashusho y’uyu mugabo ukomejwe kugirwa intwari kubwo kuba yemeye gufasha umugore we agaheka umwana. Ayo mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga cyane ku rubuga rwa TikTok aho ayo mashusho yanyujijwe.

 

 

Icyakora uyu mugabo bivugwa ko aruwo mu gihugu cya Nigeria ndetse ko yagaragaye mu mihanda ya kamwe mu gace ka Nigeria maze asiga abamubonye Bose bifashe ku minwa batangazwa n’umutima mwiza ndetse ukomeye afite kubwo kwemera guheka umwana.

Ibyo byatumye abagore benshi bavuga ko abagabo babo nabo bakwiye kwigira kuri uyu mugabo nabo bakajya baheka abana.

 

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Dorimbogo yakoreye The Ben na Pamela indirimbo – VIDEO

Next Story

Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo

Latest from HANZE

Go toTop