Dorimbogo yakoreye The Ben na Pamela indirimbo – VIDEO

19/12/2023 18:48

Valantine Nyiransengiyumva wamamaye nka Dorimbogo yashyize hanze indirimbo yakoreye The Ben na Pamela bitegura kurushinga.

 

Muri iyi ndirimbo Dorimbogo abwira The Ben ko akwiriye gutuza amwibutsa ko urugo rwe na Uwicyeza Pamela ruzaba urugo rw’umugisha.

Vava yari yagiye kwakira The Ben

Aya mashusho arimo agaragaza uyu mukobwa agiye kwakira The Ben kukibuga cy’Indege cya Kanombe ubwo yari avuye muri Canada  tariki 29 Ugushyingo 2023.

 

Dorimbogo yavuze ngo akunda Miss Uwicyeza Pamela cyane , bigakubitira no kuba yaravuye mucyaro aje kureba umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ubwo UMUNSI.COM ,twaganiraga na Dorimbogo mu minsi yatambutse , yatubwiye ko ari gukora indirimbo zigaruka ku matora y’umukuru w’Igihugu azaba muri 2024 gusa kuri ubu nta nimwe yari yasohora.

Ni indirimbo itashyizwe kuri Channel Dorimbogo yari asanzwe akoresha.Haribazwa niba ije gushyira mungiro amakuru yari yavuzwe ko ariwe ushobora kuzaririmbira The Ben na Pamela mu bukwe.

Advertising

Previous Story

Zahara agiye gushyingurwa

Next Story

Bagabo bacu mu mwigireho ! Umugabo wagaragaye mu muhanda ahetse umwana akomeje gushimwa cyane n’igitsina gore

Latest from Imyidagaduro

Go toTop