Bac T yahishuye ko ari we wahanuriye The Ben ko azarongora Pamella

24/04/2024 11:20

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Bac T yagarutse ku ndirimbo yakoranye na The Ben bakayita Ice Cream avuga ko muri iyo ndirimbo harimo amagambo akomeye n’ubuhanuzi yaririmbye bugasohorera kuri The Ben.

Muri iyo ndirimbo Ice Cream imaze imyaka irenga 14 ikozwe humvikanamo amagambo y’umusore ushaka kwemeza umukobwa amubwira ko aryoshye cyane kurenza ‘Ice Cream’ nk’uko biririmbwa na The Ben na Bac T akaririmba amagambo agaragaza ko uwo yihebeye azatuma Isi imubona ikanamenya ko ari we yahisemo.

1.83.0-RPUB7RZZRSUEZL7NKO6ONQPFUM.0.2-3

Mu gitero gisa n’icyanyuma nibwo Bac T aterura akaririmba amagambo ari mu ruririmi rw’Icyongereza akagaruka ku mazina abiri y’abakobwa ariyo, Pamella na Shakira.Bac T , yemeza aba bakobwa ari beza cyane ndetse agashimangira ko adashobora kubaho adafite urukundo rw’umukunzi we , gusa uko aririmba The Ben akamwikiriza.Muri B.I.G Podcast Bac T akorera kuri YouTube Channel ‘Big Town Tv’, nibwo yongeye gukomeza ku rukundo rwa The Ben yemeza ko ariwe wamuhanuriye umugore we.

Bac T yagize ati:Nigeze guhanurira The Ben ko azashaka n’umukobwa witwa Pamella mu ndirimbo twakoranye yitwa Ice Cream.Narabihanuye nanjye ntaziko ari ubuhanuzi”.Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Muchoma  na Green P umuvandimwe wa The Ben.

Advertising

Previous Story

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

Next Story

Mpayimana Philippe agiye kongera kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop