Friday, May 17
Shadow

Mpayimana Philippe agiye kongera kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017 agatsindwa ku majwi 0.7% yatangaje gahunda ye yo gusinyigisha abashyigikiye Kadidature ye.

Uyu mugabo watsinzwe muri 2017 yongeye kwemeza ko aziyamamaza muri Nyakanga 2024.Komosiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse gukangurira abifuza kuba abakandida bigenga mu Matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024 n’ay’Abadepite yahujwe kwakira impapuro zo gusinyisha abashyigikiye kandidature zabo mu gihugu hose aho haba hakenewe abantu 600.

Iki gikorwa cyo kujya kwakira impapuro zo gusinyisha cyatangiye tariki 15 Mata 2024 mu gihe gusinyisha byo byatangiye tariki 18 Mata uyu mwaka.

Undi mukandida watangaje ko yatangiye igikorwa cyo gusinyisha ni Hakizimana Innocent Umurezi kuri GS REGA ADEPR nawe wamaze kwemeza ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *