Yagaragaje uburyo yatwise inda ku myaka 17 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe
Inkuru z'urukundo

Yagaragaje uburyo yatwise inda ku myaka 17 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 85 min gusoma
Yagaragaje uburyo yatwise inda ku myaka 17 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Kelsi Mickelson yatangaje inkuru idasanzwe avuga ko yatwite afite imyaka 17 y’amavuko atarigeze akora imibonano mpuzabitsina, kandi ko atigeze anakoresha ikoranabuhanga ryo gufasha gutwita. Avuga ko yari akiri isugi, ibintu byatumye benshi batabyemera ndetse bikamuviramo gutakaza inshuti nyinshi. Kelsi avuga ko umunsi yabonye imirongo ibiri ya Pink ku kizamini cyo gutwika yahise agira ubwoba bwinshi.

Yari umwangavu w’imyaka 17, yemera ihame ryo gutegereza akazakora imibonano mpuzabitsina ari uko yakoze ubukwe, kandi ntiyigeze atekereza ko yatwita mbere yaho. Icyatangaje benshi kurushaho ni uko avuga ko atigeze na rimwe akora imibonano mpuzabitsina. Iyi nkuru ye yatumye abantu benshi bayigereranya n'inkuru yo gusama kwabaye mu buryo budasanzwe, hatabayeho imibonano mpuzabitsina, nk’iyo gutwita kwa Bikira Mariya.

Gusa Kelsi avuga ko hari ibisobanuro bya gihanga byabigizemo uruhare. Avuga ko afite imyaka 15, yaje kuvumbura ko umwenge w’igitsina cye wari muto cyane ku buryo atabashaga no gukoresha tampon ishyirwa mu mwenge w’igitsina cy’umugore mu gihe ari mu mihango. Yarababaraga cyane.

Nyina yamujyanye kwa muganga bwa mbere ku muganga w’indwara z’abagore. Ubwo yari ageze kwa muganga, yasobanuriwe na muganga ko n’urutoki ruto rudashoboraga kwinjira neza mu gitsina cye, bityo akaba atarashoboye kumupima mu buryo busanzwe. Muganga yamubwiye ko atari ikibazo gikomeye ku buzima bwe rusange, uretse ko byari kumubuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Yaje gusobanurirwa ko uko kwifunga kwatewe n’uruhu rwinshi kuri hymen, akarangabusugi, maze hafatwa icyemezo ko azabagwa agakurwaho urwo ruhu agejeje ku myaka 18. Kelsi wo mu mujyi wa St. George muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko afite imyaka 16 yahuye n’umuhungu witwaga Jake, amubwira neza uko ahagaze, na we arabimwemerera.

[caption id="attachment_44133" align="alignnone" width="1170"] Gusa nyuma y’ijoro bagize ryo gukinisha amarangamutima ariko hatabayeho kwinjira kw’igitsina, Kelsi yatangiye kubona imihango ye itinze. [/caption] Nyuma y’ibyumweru bibiri, yakoresheje ikizamini cyo gutwita, kigaragaza ko atwite. Kugira ngo abyizere, yaguze yakoze bizamini byinshi bitandukanye, byose byemeza ko atwite.

Nk'uko biri mu nkuru ducyesha The Sun, ageze kwa muganga ari kumwe na nyina, basanze amaze amezi abiri atwite. Ni bwo yaje gusobanurirwa ko n’iyo hatabayeho imibonano mpuzabitsina yuzuye, intanga z’umugabo zishobora kugenda zikagera aho zitera inda. Iyi nkuru yamuteye ibibazo bikomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu mibanire n’abandi.

Avuga ko inshuti ze nyinshi zanze kumwumva, zimushinja kubeshya no guhisha ko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina. Kubera imyemerere ye ishingiye ku idini, yatakaje inshuti nyinshi, biba igihe gikomeye cyane kuri we. Nubwo nyina yamwizeraga ku bijyanye no kudakora imibonano mpuzabitsina, byaramugoye kwemera ko atwite, akeka ko wenda ari ikosa ry’ikizamini.

Ariko uko amezi yicumaga, umuryango waje kwakira ibyabaye, Kelsi atangira kwitegura kubyara. Yafashe icyemezo cyo gutangira kwagura buhoro buhoro umwenge w’igitsina cye kugira ngo azabone uko abyara. Ageze ku mezi atandatu atwite, Kelsi na Jake barashyingiranwe mu birori byoroheje, kugira ngo umwana wabo azavuke barashyingiranywe.

Icyo gihe ni bwo bwa mbere Kelsi avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina, atakaza ubusugi, ariko ngo byari bibabaje cyane kubera ko umwenge wari ugifunganye cyane. Avuga ko imibonano mpuzabitsina isanzwe yayigize neza nyuma yo kubyara. Mu 2009, bibarutse umwana w’umukobwa.

Nubwo abaganga bari bafite impungenge ko bashobora kubaga urwo ruhu mu gihe cyo kubyara, Kelsi yabyaye mu buryo busanzwe, urwo ruhu rukagenda rurambuka uko umwana yanyuraga mu nzira yo kuvuka. Umwana yavukanye ibiro bitatu, nta kibazo na kimwe afite, bamwita Zoe, izina risobanura “ubuzima bufite umwuka n’imbaraga”. Kelsi ashimangira ko iyo avuga ko yatwite atarigeze akora imibonano mpuzabitsina, aba abivuze mu busobanuro nyabwo. y’aho, we n’umugabo we baje no kubona abandi bana bane, na bo bavuka mu bihe byatunguranye mu buzima bwabo

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize