“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin
INKURU NYAMUKURU

“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin

Umunsi com2026 Mutarama 303 min gusoma
“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin
Sanga:
writer.umunsi.com

Indirimbo nshya ya Davis D yasohotse Taliki 25 Mutarama 2026 ni imwe mu ndirimbo ziri gukundwa cyane n’Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga. Ni indirimbo yafatanyije na Ish Kevin nawe umaze kumenyerwa mu njyana ya KinyaTtrap.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi be ndetse n’aba muzika muri rusange aho bigaragarira mu mibare yabamaze kureba dore ko ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa inshuro 286,000.

Muri iyo ndirimbo Davis D mu nyikirizo agira ati:“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’ifi. Ikibabaje cyane kandi wowe ntabyo uzi. Turarenze!

” Iyi ndirimbo “Turarenze ” yasohotse mu gihe muri iyi minsi Davis yatangaje ko uyu mwaka afite imishinga myinshi yo gushyira mu bikorwa ndetse ko azanasubukura ibitaramo byinshi bitandukanye harimo ‘Shine Boy Fest’ yaherukaga kuba muri 2024. Ubwo iki gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cyabaga muri 2024 ku nshuro ya1, Davis D yagikoze ari kumwe n’abahanzi barimo Umunya-Afurika y’Epfo Nasty C ndetse n’Umurundi Drama T . Yari kumwe kandi n’abahanzi bo mu Rwanda nka Lisaa, Diez Dola na Passy Kizito.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe, Davis D yakomoje ku ihangana rimaze iminsi muri Show Biz Nyarwanda by’umwihariko hagati ya Bruce Melody na The Ben avuga ko nta na kimwe riri gufasha mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, agahamya ko abakunzi b’umuziki babikurikira cyane ari uko baba babuze ibindi byo gukurikira. Ati “Nta kintu na kimwe biri gufasha, si nkeka ko biriya ari ibintu bikigezweho kuko ntabwo biri mu kazi. Ihangana rya nyaryo ni uko abantu bahanganisha ibikorwa, usohora indirimbo undi nawe agasohora indi, waba wakoranye na Davido nkakorana na Omah Lay, wakoranye na Burna Boy nanjye nkorana na WizKid, waguze inzu nanjye ndayiguze, waguze Lamborghini nanjye nayiguze, iryo niryo hangana ry’abagabo.

” Gusa nanone Davis ahamya ko igishimishije ari uko bigaragara nk’aho ibyari uguhangana bagiye kubikora nko gufatanya, ndetse ahamya ko ibyo aribyo bikenewe mu iterambere ry’umuziki. Davis D ni umwe mubahanzi bafite ubunararibonye muri muzika Nyarwanda ndetse wagiye agira uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato n’abo bakabasha kugaragaza ubushobozi bwabo muri muzika. UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize