“Umuntu unyereza umutungo wa Leta aba akora nk’icyihebe” ! Obadiah Biraro
INKURU NYAMUKURU

“Umuntu unyereza umutungo wa Leta aba akora nk’icyihebe” ! Obadiah Biraro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 125 min gusoma
“Umuntu unyereza umutungo wa Leta aba akora nk’icyihebe” ! Obadiah Biraro
Sanga:
writer.umunsi.com

Obadiah Biraro yavuze ko umuntu unyereza umutungo n’imari bya Leta aba akora nk’icyihebe, kubera ingaruka mbi ibikorwa bye bigira ku gihugu n’abaturage muri rusange. Obadia wabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Ibi yabitangaje ashingiye ku bunararibonye bwe mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no kubazwa inshingano ku bayobozi batandukanye. Obadiah Biraro yayoboye Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri Kamena 2011 kugeza mu 2021, mbere y’aho akaba yari amaze imyaka itandatu ari Umugenzuzi Mukuru Wungirije.

Yamenyekanye cyane kubera umwete n’ubunyangamugayo yagaragazaga mu kazi ke, aho atajyaga ahishira amakosa cyangwa ngo arye indimi ku bayobozi bakoreshaga nabi umutungo wa Leta. Ibi byigaragaraga cyane muri raporo z’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zasohokaga buri mwaka, zagaragazaga uko imari ya Leta ikoreshwa n’aho hakiri ibibazo. Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Biraro yavuze ko yishimira byinshi birimo kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere mu nzego zitandukanye, ariko icy’ingenzi kurushaho akaba ari uko iryo terambere rijyana no kubazwa inshingano ku bayobozi bari mu nzego zose z’igihugu.

Yashimangiye ko abayobozi bakwiye gukora no kuzuza inshingano zabo bubahiriza amategeko, amabwiriza ndetse n’intego n’umusaruro bitezweho, aho kwibanda ku nyungu zabo bwite. Biraro yanagarutse ku byoroshye n’ibigora Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, agaragaza ko rimwe na rimwe bigorana gutandukanya umuyobozi wakoze amakosa abigambiriye n’uwabikoze bitewe n’ubumenyi buke, ubushobozi buke cyangwa kutabyitaho. Yavuze ko hari abayobozi bashobora kuba bafite ubumenyi n’ubushobozi, ariko bakagaragara nk’abitwara nk’“inkingi za mbonabihita,” ntibagire icyo bafasha mu nshingano bahawe, bigatuma imishinga idatanga umusaruro wari witezwe.

Yakomeje asobanura ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma umuyobozi adakora neza inshingano ze: ubushobozi buke, kutitaho inshingano n’ubugome bwo kunyereza umutungo wa Leta. Aha ni ho Biraro yashimangiye amagambo ye avuga ko umuntu unyereza imari n’umutungo bya Leta aba akora nk’icyihebe, kuko yangiza iterambere ry’igihugu, agatesha agaciro imbaraga z’abaturage, kandi akabangamira ubuzima n’imibereho myiza yabo. Biraro yagaragaje ko gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta no kubazwa inshingano yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Yibukije ko mu Rwanda hagiye hibandwa ku kugenzura umusaruro w’amafaranga akoreshwa, aho kutareba gusa niba yarakoreshejwe uko amategeko abiteganya. Yatanze urugero rw’uko mu 2015 yakiriye igihembo i Abuja, aho u Rwanda rwahawe ishimwe ryo kuba rwarateguye raporo y’ubugenzuzi nziza mu bihugu 22 byo muri Afurika bikoresha Icyongereza. Yasobanuye ko mu Rwanda hagiye hibandwa cyane ku nyungu z’abaturage, harebwa uko amafaranga ya Leta afasha abaturage kuva mu bukene.

Yavuze ko n’ubwo hari aho imicungire y’imari ya Leta yateye imbere cyane ku buryo nta gahomamunwa kakigaragara nka mbere, hakenewe gukomeza kwibaza uko ayo mafaranga agira ingaruka nziza ku baturage mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yongeyeho ko mu raporo z’ubugenzuzi hakunze kugaragara ko umusaruro w’imishinga imwe n’imwe uba uri hasi cyane ugereranyije n’amafaranga yashowemo, mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’izindi. Ibi bigaragaza ko hakiri ibibazo bijyanye n’ingingo z’imishinga, imitangire y’amasoko n’imicungire yayo, n’ubwo yavuze ko izi mbogamizi zigenda zisobanuka buhoro buhoro.

Mu gusoza, Obadiah Biraro yashimangiye ko kurwanya kunyereza umutungo wa Leta ari inshingano ya buri wese, cyane cyane abayobozi bafite inshingano zo kurinda no gukoresha neza umutungo w’igihugu. Yagaragaje ko imiyoborere myiza, ubugenzuzi bukomeye no kubazwa inshingano ari byo byatumye u Rwanda rutera intambwe igaragara, kandi ko gukomeza iyo nzira ari byo bizarufasha kugera ku iterambere rirambye rigamije inyungu z’abaturage bose.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize