Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza
Imikino

Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza

Sammyart User2026 Ukwakira 273 min gusoma
Rayon Sports yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku nkunga n'ubufasha bakomeje kuyigaragariza
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Rayon Sports FC yashimiye abafana bayo bo muri Mozambique ku rukundo, ubufasha n'ubwitange bakomeje kuyigaragariza, ivuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukomeza kubaka umuryango w'abakunzi b'iyi kipe, nubwo baba bari kure y'u Rwanda.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Murenzi Abdallah, Perezida wa Association Rayon Sports, yo ku wa 26 Ukwakira 2026, ubuyobozi bw'iyi association bwashimiye abafana ba Rayon Sports Fan Club bo muri Mozambique ku bwitange bagaragaje mu gushyigikira ikipe yabo.

Iyo baruwa igira iti: “Turabashimira by'umwihariko uburyo mwakiriye ikipe kuva ku munsi wa mbere yahageraga, mukayiba hafi, mukaza kuyishyigikira kuri stade no kuyitera ingabo mu bitugu.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko uburyo abafana bo muri Mozambique bakiriye ikipe, bakayiherekeza kandi bakayishyigikira mu gihe yari mu gihugu cyabo, ari ikimenyetso cy'urukundo rufitiye iyi kipe.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko ubufasha bw'abafana butagarukira gusa ku gushyigikira ikipe mu kibuga, ahubwo ko bunafasha gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'abakunzi ba Rayon Sports, aho baba bari hose.

Ubuyobozi bwagize buti: “Ubufasha bwanyu bwagize uruhare rukomeye mu korohereza ikipe no gutuma yumva iri mu muryango wayo, nubwo yari kure y'u Rwanda.”

Rayon Sport In CECAFA Champion

Rayon Sport In CECAFA Champion  2026

Rayon Sports yanashimye urwego rw'ubwitange, ubufatanye n'ubudaheranwa byaranze abafana bayo bo muri Mozambique, ibasaba gukomeza kubungabunga ubwo bumwe kugira ngo burusheho gukomera.

Iyi baruwa yasojwe n'ubutumwa bwo gushimira abafana mu izina ry'ubuyobozi, abakinnyi, abatoza n'umuryango mugari wa Rayon Sports, ibibutsa ko uruhare rwabo rufite agaciro mu rugendo rw'ikipe.

Rayon Sport Mozambique Fans in Maputo

Rayon Sport Mozambique Fans in Maputo

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda, kandi kuba ifite abafana bayishyigikira no hanze y'igihugu bigaragaza uko umupira w'amaguru ushobora guhuza abantu b'ingeri zitandukanye, hatitawe ku mbibi z'ibihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,
Imikino

Harry Kane yashenguye Abafana Ba Real Madrid Na Barcelona Muri Ballon d’Or 2026,

Rutahizamu wa Bayern Munich yabaye Umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo mu myaka 25 Yari Ishize, nyuma yo gutsinda ibitego 73 mu mwaka w’imikino wa 2025–2026.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.
Imikino

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.

Christiano Ronaldo akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara mubitangazamakuru mugihe cy'imyitozo agitunze iPhone 15 Pro yasojotse 2023 ,Mugihe Apple igeze Kuri iphone 18 muri 2026.

Sammyart Useriminsi 5 yashize
Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.
Imikino

Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza

ADAM Yannickiminsi 5 yashize
Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru
Imikino

Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain na FC Barcelona zigiye guhurira mu mukino utegerejwe na benshi muri UEFA Champions League, aho aya makipe yombi agaragaza ubushobozi bukomeye mu busatirizi ndetse akaba ari yo ari imbere mu yandi mu bitego amaze gutsinda muri iyi shampiyona.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.
Imyidagaduro

Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.

Shaddyboo yongeye kuvuga ku birego arega Yugi Umukaraza byo kumufata ku ngufu, ashimangira ko ibyo avuga ko yakorewe byamusigiye igikomere gikomeye kandi ko akeneye kuvuga ku byamubayeho kugira ngo abashe gukomeza ubuzima bwe.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Inama y’Abaminisitiri Yemeje  Ingamba Nshya Zo Guteza Imbere Ubukungu n'Ishoramari Mu Rwanda.
Rwanda

Inama y’Abaminisitiri Yemeje Ingamba Nshya Zo Guteza Imbere Ubukungu n'Ishoramari Mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ibyemezo bitandukanye birimo ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028, ivugururwa ry’imicungire y’ubutare, amasezerano agamije guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho ry’abayobozi bashya mu nzego za Leta.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy ya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy ya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Umunya-Espagne Lamine Yamal ukinira FC Barcelona yegukanye igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu mupira w’amaguru w’abagabo, mu birori bya Ballon d’Or byabaye ku wa 26 Ukwakira 2026 i Londres mu Bwongereza. Yamal abaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo inshuro eshatu zikurikiranya, nyuma yo kugitwara mu 2024, 2025 na 2026.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
‎Inkuru nziza ! Waba waratangiye  gukoresha Uwa Social App?
INKURU NYAMUKURU

‎Inkuru nziza ! Waba waratangiye gukoresha Uwa Social App?

‎Ese wifuza kumenyana n’abantu bashya, gusangiza abandi ibitekerezo byawe, kumenyekanisha ibikorwa byawe no kwidagadurira ku rubuga ruhuza abantu bo muri Afurika by'umwihariko no hirya no hino ku Isi kandi ukabasha no gutsindira amafaranga binyuze muri Poins na Challenge ? UWA Social ni urubuga ukwiriye kugeraho uyu munsi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.
Hanze

Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.

Imisozi itanu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwiho kuba indiri y’inzoka zifite ubumara zo mu bwoko bwa Timber Rattlesnake yagarutsweho n’igitangazamakuru WorldAtlas, kigaragaza ko amashyamba, ibitare n’ahantu inzoka zihungira mu gihe cy’imbeho ari ingenzi mu kuzirinda no gufasha ubwoko bwazo gukomeza kubaho.

Sammyart Useramasaha 15 yashize
Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR  Yahise Ajya Murundi Rukundo.
Inkuru z'urukundo

Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR Yahise Ajya Murundi Rukundo.

Umubano w’urukundo wahuje umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, n’umunyamideli akaba n’umushoramari w’imbuga nkoranyambaga ukomoka muri Brazil, Virginia Fonseca, wongeye kuba inkuru ivugisha benshi nyuma y’uko bombi batandukanye mu Ukwakira 2026 agahita asubirana n'umugabo babyaranye Zé Felipe, nyuma y’uko bari bongeye kwiyunga mu mezi yari yabanje.

Sammyart Useriminsi 1 yashize