Nyagatare: Abacuruza n' Abarema isoko rya Rukomo babangamiwe n'ubuto bwaryo
INKURU NYAMUKURU

Nyagatare: Abacuruza n' Abarema isoko rya Rukomo babangamiwe n'ubuto bwaryo

TUYIZERE Adam2026 Mutarama 123 min gusoma
Nyagatare: Abacuruza n' Abarema isoko rya Rukomo babangamiwe n'ubuto bwaryo
Sanga:
writer.umunsi.com
Bamwe mu bacuruzi n’abarema isoko rya Rukomo riherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba ari rito bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kwangirika kw'ibicuruzwa bituruka ku mvura n'izuba bikabashyira mu igihombo bityo bakifuza ko ryakubakwa. Abarema iri soko riri mu masoko aremwa n' abantu benshi mu karere ka Nyagatare bagaragaza ko ari rito cyane kuko ahubatse hanasakaye hadahagije. Ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku mikorere yabo aho abenshi bahisemo gukorera hanze yemwe n'abahaha akaba ariho babasanga Umwe muri abo witwa MVUYEKURE Emmanuel yabwiye UMUNSI.COM ati:”Twifuza ko iri soko rya kwagurwa abantu bakabona aho gukorera. Kugeza ubu uretse n'abacuruza ibicuruzwa bisanzwe bari hafi y'aha hubatse abacuruza ibindi nk'ibiribwa ,amatungo n' ibindi bo bari kure y’aha kuko aha no hanze ntihahagije.” SIBOMANA Athanasi yagize ati:"Iri soko birazwi ko rigira amafaranga menshi ari na byo bituma tuza kurikoreramo turi benshi.Gusa kuba ni rito, urabona ko dukorera hanze kandi byitwa ngo Rukomo hubatswe isoko.Ubu imvura iguye ihindanya ibicuruzwa byacu tugahomba. Ikindi ubwo iyo iguye ni ukwiruka tujya kugama akazi ka kaba karapfuye tugahomba. Si imvura gusa kuko no kuzuba riragutwika rikakurengeraho.Umukungugu waza ukatwangiriza." Umwe mu baturage bari baje guhahira muri iryo soko witwa Bagirinka Donata nawe yabwiye UMUNSI.COM ko bagorwa no guhahira mu bice bategeranye. Ati:”Iri soko riratatanye.Kurizamo bisaba gukora ingendo ndende iyo ukeneye guhaha ibintu bitandukanye.Nawe Reba kuba ushaka igitoki ujya i Nyamirambo wasoza ukaza kugura imyambaro inaha mu isoko. Biratuvuna ku buryo bikunze twakubakirwa isoko riri hamwe”. Iki kibazo Ubuyobozi bw' Akarere ka Nyagatare buvuga ko bukizi ndetse ko hari ibiteganywa gukorwa. Matsiko Gonzague umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu yagize ati"Nibyo ririya soko ni rito ndetse naho ryubatswe ni hato ku buryo no kuryagurira hariya bigoye.Abaturage twababwira ko nyuma y’uko tubonye igishushanyo mbonera. “Ubu turi gushaka ingengo y'imari yo kubaka isoko rikwiye kandi tukaryubaka ahantu hakwiye rikajya aho igishushanyo mbonera cyariteganirije.Ubu rero twabwira abaturage kwihangana mu gihe ubuyobozi buri gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo”. Isoko rya Rukomo riremwa n'abaturuka mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyagatare no mu tundi Turere bahana imbibi ndetse n'abaturuka mu Gihugu cy'abaturanyi cya Uganda bazana cyane ibiribwa birimo ibirayi,ibitunguru,amafi ndetse n'ibindi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize