Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe
INKURU NYAMUKURU

Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe

Umunsi com2026 Gashyantare 14 min gusoma
Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 6 taliki 31 mutarama 2026 bubera mu ihema ya Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Mukobwajana Asifiwe uzwi ku izina rya Micky ndetse na Agiraneza Pasfique wamamaye nka AG Promoter bahisemo kwambikana impeta nyuma y’aho mu minsi yashize taliki 27 Ugushyingo 2025 bari bavuye imbere y’amategeko guhamya urukundo rwabo. Ni ibirori byayobowe na Benimana Ramadhan uzwi ku izina rya Bamenya muri cinema.

AG Promoter kandi yari agaragiwe n’abasore batandukanye bafite izina rikomeye mu myidagaduro nka Papa Cyangwe, Chiboo, Burikantu na Buringuni, Diddyman, K John, Babu Wa Isibo Tv, Soloba, General Benda, Khalfan n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro. Ni mu gihe kandi muri ibi birori Micky yari agaragiwe n’abarimo Mama Sava, Miss Nyambo, Umugore wa Killaman, umukinnyi wa filme Aisha ndetse n’abandi. Nyuma y’ibi birori nibwo uwahoze ari umukunzi wa Micky ukwi ku izina rya Regis umenyerewe mu ma filme menshi atandukanye yagaragaje ko yishimiye ibi birori ndetse ko abifuriza urugo rwiza.

Muri video y’iminota 32 yacishije ku muyoboro we wa YouTube, mu marangamutima yiganjemo ubwitonzi bwinshi bwagaragaraga ku maso ye, Regis yavuze ko n’ubwo atabashije kugera mu birori byabo, ariko ko abifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rushya. Yagize ati “Uyu munsi nge ndabifuriza y’uko mbere y’ibyo bibi byose twagonganiyemo, mu bihe byaba ibyiza n’ibihe ibibi, byibagirana ahubwo bagatangira indi chapter y’ubuzima. ” Muri iyi video kandi Regis yagaragaje ko hari abantu bagiye bamwandikira ibintu bitandukanye byo gusenya ariko ko yabyirinze kuko atari ibintu byubaka ahubwo ari ibyo gusenya.

Yagize ati “ngewe Captain Regis nifurije umuryango w’umwe muri twebwe mu ruganda rwacu rwa cinema Mukobwajana Asifiwe uzwi ku izina rya Micky kugira urugo rwiza. nkubwira ko ngewe na team yange, ngewe na bagenzi be tumwifurije kugira urugo rwiza n’umugabo we. Ibindi bintu bagiye bagerageza kumbwira, nirinze kubifungura no kugira icyo mbikoraho ndetse no kugira icyo mbivugaho kuko nta kintu bimariye kuko ari ibintu byo gusenya atari ibintu byo kubaka.

” Regis na Micky bakundanye mu myaka yashize gusa umubano wabo waje kuzamo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2024 ubwo Micky yakoreraga ikiganiro kuri shene ya MIE hanyuma akagereranya Regis n’amapine ashaje ndetse agaragaza ko ntawundi musore bakundana. Nyuma Regis yaje kumusubiza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’uko yafashe Micky wari umukunzi we aryamanye n’undi musore ahazwi nko mugatenga. Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru The Choice Live mu Gushyingo 2024, Micky yavuze ko yahuye na Regis ubwo Killaman yari yasohokanye abakozi be I gisenyi hanyuma akaza kurwarirayo.

Micky yavuze ko ubwo yari arwaye, Regis batari baziranye cyane yaje akamwegera akamubaza uko ameze hanyuma ahita ajya kumuzanira amata nʼumupira wo kwifubika. Yavuze ko kuva icyo gihe bamaze gutaha, Regis yatangiye kujya amuhamagara amubaza uko ameze, niba yarakize, ndetse kuva icyo gihe bisanga basigaye bakundana. WANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize