Icyo u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed ukurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga ze
INKURU NYAMUKURU

Icyo u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed ukurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga ze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Icyo u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed ukurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga ze
Sanga:
writer.umunsi.com

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Darren Jason Watkins Jr [IShowSpeed] n’umusore w’imyaka 20 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga agiye gusura u Rwanda aho bifite kinini bivuze kuri Visit Rwanda. Uyu musore wamamaye nka IShowSpeed afite imyaka 20 y'amavuko ariko ibikorwa byo ni bini dore ko amaze kuba icyamamare ku Isi. Abatamuzi ku bikorwa bye bya ‘livestreams’ kuri Youtube na Twitch, bamuzi nk’umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo ndetse akaba ari n’inshuti ye.

Kuri ubu arimo arazenguruka ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika muri gahunda yise ‘Speed Does Africa Tour’. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe n’ibindi. Muri uru rugendo yatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu bihugu amaze kujyamo, akora ‘livestreams’ kuri YouTube na Twitch akerekana ibikorwa byo muri ibyo bihugu, imico yaho n’ibindi byiza nyaburanga byaho.

Ni iki u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed? Kimwe mu bintu u Rwanda ruzwiho ni ubukerarugendo dore ko bunamamazwa ku makipe akurikirwa na za Miliyoni z’Abantu. Ibi ariko binajyana n’ahantu nyaburanga rufite buri wese aba yifuza gusura.

Niyo mpamvu hari amashusho arimo aracaracara ku mbuga nkoranyambaga IShowSpeed ari muri Afurika avuga ko yiguye gusura ingagi mu Rwanda. Ati: “Nta ngagi ziba hano [igihugu yari yasuye], tuzasura ingagi mu Rwanda. Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo.

” Kuba IShowSpeed agiye kuza mu Rwanda bivuze kinini kuri Visit Rwanda dore ko iyo ari Live kuri Youtube na Twitch aba akurikiwe n’abarenga ibihumbi 70K ndetse bashobora no kwikuba bitewe n’ahantu ari n’udushya duhari. Bivuze ko benshi bazamenya u Rwanda ndetse bakerekwa ibyiza birutatse birangajwe imbere n’umutekano warwo bityo bakaba bakifuza kurusura. Byitezwe kandi ko IShowSpeed azasura ahantu nyaburanga aho nawe ashobora kuzaryoherwa cyane dore ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bagaragaza ko biteguye kuzamwakira.

Usibye kuba kuri ‘livestream’ ashobora gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 100 ariko anafite abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nko ku rubuga rwa YouTube, afite abarenga Miliyoni 47, kuri Instagram akagira abarenga Miliyoni 43, kuri TikTok akagira abarenga Miliyoni 45, kuri X akagira abarenga Miliyoni 3 naho kuri Twitch akagira abarenga Miliyoni 2. [caption id="attachment_44105" align="alignnone" width="1170"] IShowSpeed amaze kwegukana ibihembo by’umuntu ukora ‘livestream’ ku rwego mpuzamahanga inshuro irenze imwe. n]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize