Arirata cyane ntiyite kubo mu muryango we ! Abavandimwe ba Harmonize bagiye kwicwa n’inzara kandi ari umukire afite n’amafaranga

16/05/2023 12:09

Rurangirwa muri muzika ya Tanzania ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba wamamaye nka Harmonize cyangwa Konde Boy, bikomeje kuvugwa ko abayeho ubuzima bw’ibinyoma doreko ngo umwe mubo bavukana we arembejwe n’imibereho mibi.

Ibi kandi bikomeje kuvugwa nyuma y’uko atangaje ko agiye kugura inzu mu Rwanda ibi akaba yarabivuze abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Ari naho yavuze ndetse atomagiza Phiona wamamaye nka Yolo the queen.

Umwe mu bahoze ari inshuti ye yahafi cyane waje guhinduka umwanzi uzwi ku izina rya H Baba, yavuze ko uyu muhanzi abayeho ubuzima bw’ibinyoma.

Ibi yabitangaje avuga ngo nigute umuntu avuga ko agiye kugura inzu mu Rwanda Kandi iyo abamo muri Tanzania ayikodesha. Yongeraho ho Kandi ngo ni gute umuntu avuga ko agiye kugura inzu mu gihugu cy’amahanga kandi mushiki we bavukana we arembejwe n’imibereho mibi!!

Ni gute atafasha abo bavukanyi be se niba koko afite ayo mafaranga ahora avuga. Abantu benshi baragira ngo ni urwango ariko niko biri pe.

Imyaka yashize uyu H Baba na Harmonize bari inshuti magara. Baje gushwana ubwo hasohokaha indirimbo yitwa Attitude ya Harmonize na H Baba ndetse na Awilo Longomba.

H Baba yavuzeko uyu muhanzi Harmonize yamibye amafaranga agera kuri million imwe y’amashiringi ya Tanzania kugira ngo igere kure.

Gusa uyu Harmonize we yavuze ko nta deni arimo uyu H Baba ko hubwo ari ikigongwe yamugiriye ngo ajye kuri iyo ndirimbo.

Kuva icyo gihe uyu H Baba yahise ajya kuruhande rwabarwanya Harmonize ndetse akomeza no gushira hanze amabanga ye adasize aya Konde gang.

Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: nation.africa

Advertising

Previous Story

“Bahavu nabyemere araciriritse” ! Killer Man yariye karungu noneho yemeza ko Bahavu aciriritse cyane

Next Story

“Aririmba nka Element akabifatanya no kwerekana Imideli” Uwase Belyze aratangaje cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop