“Bahavu nabyemere araciriritse” ! Killer Man yariye karungu noneho yemeza ko Bahavu aciriritse cyane

16/05/2023 09:28

Rurangirwa muri cinema nyarwanda wamamaye nka Killer Man yavuzeko Bahavu nawe wamamaye muri cinema nyarwanda aciriritse.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri shene ya YouTube ya MIE Empire, nyuma Yuko abajijwe kuby’imodoka Bahavu atahawe avugako n’ubundi itari imukwiye.

Yakomeje avugako ko uwo Bahavu aciriritse ngo kubwo kuba yirwa aserera aburana cyane yirwa mu matiku ko aribyo bimugira uciriritse dore ko ngo atari akwiye kujya yirwa muri utwo dutiku.

Yavuze kandi n’ubundi ko Mitsutsu nawe wamamaye muri cinema nyarwanda ko arusha igikundiro uwo Bahavu bavuga ngo ko ubajije abakunzi ba cinema nyarwanda nabo babivuga ko Mitsutsu arusha igikundiro uwo Bahavu.

Yabajijwe kukibazo cyo kuba asanze abana be atari abe, kuri we yavuzeko ibyo bitagira icyo bihindura niyo yasanga atari abe kuko kumara imyaka urera umwana niyo yaba atari uwawe aba yaramaze kuba uwawe nubundi.

Yanongeyeho kandi ko niba warasezeranye n’umugore wawe kubana mu bibi ndetse n’ibyiza singombwa ko ibibi biza ngo uhite wihinduka uwo mwashakanye. Ibyo bibi rero yabigereranyije no kuba wenda wasanga umwana atari uwawe.

Yakomeje anasobanura impamvu filime yuruhererekane acisha kuri shene ya YouTube ya Killer Man Empire yitwa Mu heart, ko ngo itinda gusohoka kubera imbogamizi bahura nazo mu ifatwa ry’amashusho ndetse ko hari n’abakinnyi bayigaragaramo bafite ibibizo akomoza kuri Mama Nick wamamaye muri cinema nyarwanda ko Yakoze impanuka kandi akaba agaragara muri filime ye ya My heart.

Gusa yasezeranyije abakunzi biyo filime ko ari gukora uko ashoboye ngo arebe ko yajya ibageraho ku gihe.Umwanditsi: Byukuri DominiqueSource: MIE Empire

Advertising

Previous Story

“Igitsina cyanjye ndagitanga nkagabanyiriza abagabo umusonga , ndagitanga kumafaranga make cyane” ! Tuganiriye n’umugore wiyemerera ko ari indaya amabanga yose arayamena

Next Story

Arirata cyane ntiyite kubo mu muryango we ! Abavandimwe ba Harmonize bagiye kwicwa n’inzara kandi ari umukire afite n’amafaranga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop