Umuhanzikazi Nyarwanda Ariel Wayz, yagaragaje ko The Ben ariwe mu hanzi yiyumvamo abinyujije mu ndirimbo Konahindutse , yaririmbye mu mashusho yashyize hanze.
Ni amashusho uyu muhanzikazi yashyize hanze , yandikaho amagambo agaragaza ko akunda uyu muhanzi ndetse yemeza ko iyi ndirimbo ariyo yambere akunda.
Mu magambo ye yanditse akurikije iyi video , Wayz yagize ati:” Ukwanga Nzamwanga , Nkunde ugukunda. Iyi ni imwe mu ndirimbo nkunda. The Ben sending love Your way”.
Muri aya mashusho Ariel Wayz aririmba igice kigira kiti ” Ukwanga Nzamwanga , nkunda ugukunda ! Kuko ntakiri wawundi , wawundi wakera aha ! …….”. Ubusanzwe Ariel Wayz ni umuhanzi Nyarwanda wamamaye mu ndirimbo zitandukanye ndetse akaza no kuvugwa mu rukundo na Kwizera Bosco wamamaye nka Juno Kizigenza ariko ntirumare kabiri.
The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane kugeza nanubu.Uyu muhanzi aherutse kubura umubyeyi.