Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Divine Muheto, wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 ariko ikamba akarigumana kugeza ubu kuko ryahise rihagarikwa, benshi bagize icyo babivugaho bamwe bagaragaza ko akwiriye guhabwa imbabazi ahubwo akabera abandi urugero ariko Inzego z’umutekano zikavuga ko yahawe imbabazi kenshi agahabwa n’inama.
Mu magambo ya KNC nyiri Radio na Tv1, ubwo yari mu kiganiro yasabye Polisi y’u Rwanda guca inkoni izamba kuri Nyampinga Divine Muheto ahubwo ikareba niba ntakuntu yakoreshwa mu gutanga ubutumwa ku rundi rubyiruko binyuze muri gahunda ya Tunyweless.
Yagize ati:”Kombona ari umwana muto akaba yarahatswe kuvamo ijisho, Icyo mbona ubu ngubu ni uko baca ingoni izamba bikabera n’abandi urugero banamukoreshe. Bashobora kujya mu masezerano akaba Ambassador wa tunyweless bakaba banamusaba kujya kuri Televiziyo akangurira abandi kunywa mu rugero (TunyweLess)”.
KNC asanga Muheto aramutse akoreshejwe gutyo , bishobora kuba ubutumwa no kubandi bityo bakaba bamuha igihano gisubitse ariko bakanamukoresha. Ati:”Bareba uko bamuha igihano gisubitse akabwira abandi (……)”.
Ku rundi ruhande Shaddyboo , abona byaba byiza ahawe imbabazi. Anyuze kuri X , yagize ati:” Akeneye ubufasha bwo kubireka ntabwo akenyeye guhanwa . Inkoni ivuna igufa ntabwo ikiza ingeso”.
Mu kiganoro ACP Rutikanga Boniface Umuvugizi wa Polici y’u Rwanda yagiranye na Inyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, yagaragaje ko ubwo Miss Muheto Divine yafatwaga muri Nzeri 2023 yagiriwe inama yo gushaka permi. Ati:”Iyo nama yarayigiriwe , arigishwa , arahanwa arataha asubira mu muryango kimwe n’undi wese ubona ayo mahirwe”,Amakuru mashya kuri ubu nk’uko tubikesha Ikinyamakuru cya Igihe.com, ngo Dosiye ye yamaze kuregerwa ndetse akaba azaburana ku wa 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.