Ikipe ya Argentine yamaze gukatisha itike yo kujya mu gikombe cy’Isi nyuma yo ku nyagira Brazil ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Buenos Aires. Aya makipe yombi akaba amaze guhura inshuro zigera kuri 115 mu mikino mpuzamahanga.
Muri uyu mukino, ikipe ya Argentine yatangiye gutsinda mu minota ya mbere cyane aho, ku munota wa 4 Julián Alvarez yatsindaga Igitego cya Mbere.
Ku munota wa 8 , Enzo Fernandez yatsinze Igitego cya Kabiri cya Argentine , gusa igice cya Mbere kirangira Argentine yishyuye Igitego kimwe cyatsinzwe na M. Cunha ku munota wa 26.
Ku munota wa 37 Mac Allister yatsindiye Argentine naho ku munota wa 71 Simeone ashyiramo icya 4 cya Argentine umukino urangira uko.
Ni umukino utaragaragayemo kizigenza Lionel Messi kubera imvune yagize ubwo yakinaga mu ikipe ye ya Inter Miami.
Argentine kandi yari yagize amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi nyuma yo kunganya kwa Uruguay na Bolivia mu mukino wabanje.
