Umu-Karidinali yasabye ko uzasimbura Papa agomba guhagurukira ku rwanya abatinganyi

3 weeks ago
1 min read

Mbere y’uko haba amatora y’uzasimbura Papa Karidinali Gerhard Ludwig Muller wanenze Papa Francis, yasabye ko uzatorwa yazarwanya abagize itsinda rya ‘Ideological Lobbies’ barwanya gahunda za Leta zimwe na zimwe ndetse bakanashyigikira imiryango yigenga irimo n’uwabatinganyi bagamije guhindura amahame rusange.

Uwo mu Karidinali wo mu Budage, yavuze ko Papa Francis yashyigikiye abaryamana bahuje ibitsinda bityo ko umushya agomba guhindura ibintu akarwanya yivuye inyuma ‘Ideological Lobbies’ na ‘Gay Lobby’.

Yagize ati:”Bigomba gushingira ku Ijambo ry’Imana kandi ntawe ukwiriye kurihindura.Niba Imana yaravuze ko ubukwe ari hagati y’umugabo n’umugore , ntawe ukwiriye guhindura iryo hame”.

Ku bwa Muller, ngo abaryamana bahuje ibitsinda bakora ibintu bihabanye cyane n’Ijambo ry’Imana ndetse n’ibyo Imana ikunda.

Atangaje ibi nyuma y’aho aba-karidinali barenga 100 bategerejwe mu muhango wa Papal Conclave ugirwa ibanga ndetse n’abarimo bakabanza kurahirira ko nta banga rizigera rimeneka na rimwe.

Ni nyuma kandi y’aho Papa Francis apfiriye ku myaka 88 ndetse akanashyingurwa hagkurikiraho ikiriyo cy’iminsi 9.

Abo ba Karidinali bazatora Papa mushya ‘Conclave’ , bazaba bari ahitwa ‘Sistine Chapel’ hazaba hafunze nta muntu cyangwa umushyitsi wemerewe kuhagera kugeza igihe hazatorerwa Umuyobozi mushya w’Abagatolika ku Isi.

Bagumamo imbere kugeza igihe hasohokeye umwotsi w’umweru. N’ubwo i Vatican hariyo aba Karidinali barenga 252 , abemerewe kujyamo barenga ijana bikaba bivugwa ko aba ari 135 bari munsi y’imyaka 80.

Go toTop