Friday, May 3
Shadow

Ahantu 3 heza wasohokera mu Karere ka Rubavu ukaryoherwa n’ubuzima

Mu Karere ka Rubavu ni hamwe mu hantu heza cyane abantu batembera bagira ubuzima bwiza ndetse bagataha gahunda ari ukugaruka kuko , ni Akarere gafite ibyiza nyaburanga mu buryo bwose.Mu Karere ka Rubavu, uhasanga Imisozi myiza, Ikiyaga cya Kivu, Ibibaya byiza, Amahoteli meza, Bar na Restaurent bigezweho [Arinazo tugiye kugarukaho], Ibirwa byiza, Amashyuza n’ibindi.Niba ujya wumva wasura Rubavu , iyi nkuru ni wowe tuyikoreye.

1.EL CLASSICO BEACH Chez WEST

Iyi ni Bar&Restaurent igezweho mu Karere ka Rubavu.El Classico Beach chez West , imaze imyaka myinshi ikora, ifata neza abayigana mu buryo bwose.El Classico Beach, iherereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, hafi y’Uruganda rwa Bralirwa ndetse n’amashyuza.Kuri El Classico Beach, haba ubwoto butembereza mu Kiyaga cya Kivu abahagana, bakabasha kugera ku birwa byose bikirimo  , bakabasha no koga amshyuza na cyane ko kuva kuri El Classico Beach wambuka ujya ku mashyuza ari iminota 5 gusa mu bwato.

Kuri El Classico Beach, hubatse ku buryo kwifotoza byoroshye dore ko , Stage yubatse mu mazi aho mu masaha y’Umugoroba haba hari ababyinnyi beza , umuziki mwiza utangwa n’aba DJ barimo ; Selekta Dady, Dj Regas250 n’abandi.Kuri El Classico Beach iyo unaniwe bakwereka aho kuryama kuko hari amacumbi meza yujuje ubuziranenge.

El Classico Beach Chez West, ifasha abafite ibirori kubitegura kandi bikagenda neza.Ku basore batera Ivi bagamije kwambika abakunzi babo impeta, EL CLASSICO Beach chez West, yabateguriye ubwato bwiza ku buryo ubishaka ubikorera mu mazi rwose, hateguwe neza, wowe n’umukunzi wawe mwicaye kandi mufite icyo kurya no kunywa.Uretse ubwo bwato kandi, El Classico Beach Chez West, igutegurira ahantu heza kuri Stage yubatse hejuru y’amazi, ukabasha kuryoherwa n’ibirori n’abagushagaye.Abafite inama , Ibirori by’isabukuru y’amavuko nabo bahabwa umwanya kuri El Classico n’ahantu heza, ibi bikaba bimwe mu bihagira ahambere mu Ntara y’Iburengerazuba yose.

Kuri El Classico Beach haba amafunguro y’ubwoko bwose, hari IFI Nziza irobwa uhari, ikanategurirwa mu gikoni cya mbere mu Rwanda mu bwiza.Igiciro cy’Ifi kuri El Classico kiri hasi cyane ndetse bayiguhana n’ifiriti n’ibindi byo kuyiryoshya.Kuri El Classico Beach haba Poromosiyo ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA aho mu minsi isoza icyumweru ubasha kugura IFI imwe ukongezwa indi itishyurwa.Haba inkoko nziza ushobora kugura ari yose cyangwa ukagura igice cyayo nabwo ku mafaranga make cyane.

Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa gutanga Komande, wanyura kuri Numero; 0783256132  cyangwa 0789400200 [Watsapp na Call].

2.Tam Tam.

Aha ni ahandi ushobora gusohokera mu gihe watembereye mu Karere ka Rubavu kuko ni hamwe mu hantu hazwi kandi hamaze igihe hakora.Kuri Tam Tam bagira amafunguro ya mu gitondo , Saa Sita na nimugoroba.Ushobora kwitegera imisozi myiza n’ikiyaga cya Kivu.Tam Tam yegereye ikibuga cy’Umupira cya Nengo.

3.LAKESIDE BAR BEACH.

Uvuye gato kuri Tam Tam , uhita ugera kuri Lakeside Bar Beach.Aha haba amafunguro y’ubwoko bwose , ni hafi y’ikiyaga cya Kivu ndetse bagira n’ubwato bwagufasha gutembera mu Kiyaga cya Kivu.

Mu karere ka Rubavu , ni henshi wasohokera n’abawe mu kabasha kuryoherwa n’ubuzima gusa aha ni hamwe h’ingenzi wagera ukahasanga byose wifuza.

Kubindi bisobanuro watwandikira kuri Email yacu ; Info@Umunsi.com  ushaka gukorana natwe mu kwamamaza turagufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *