Ikipe ya APR FC yatangarije abakinnyi 10 bayo ko batazakomezanya, abwira abandi 2 ko bo bazatizwa.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangajwe abakinnyi bazasohoka muri iyi kipe y’Ingabo nyuma yo gufata umwanzuro wo kugarura Abanyamahanga.Abayisohokamo batangarijwe mu inama yahuje abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi bayo.
Abirukanwe harimo; Mushikiyimana Djabel , Itangishaka Blaise , Rwabuhihi Placide , Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Diedonne , Uwiduhaye Aboubakar, Nsengimana Irishad na Mugisha Bonheur.Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.
Iyi kipe ya APR FC yari imaze imyaka 12 ikinisha AbanyaRwanda gusa.