Advertising

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Argentine

25/04/2024 16:04

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kuzatana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina women’s Footbal Team mu bari n’Abategarugori (Abagore).

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yisanze mu itsinda rya 4 muri tobombora imaze kujya ahagaragara , aho yisanze harimo Amakipe y’Ibihangange harimo ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, Lebanon na Argentina.

Ni imikino y’Ijonjoro ry’Ibanze rizabera hano mu Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yaherukaga mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2023. Ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , yasezerewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika itsinzwe n’iya Ghana ibitego 5-0 Kuwa 26 Nzeri 2023 mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza byari ibitego 7-0 , bituma igiteranyo cy’ibyo yatsinzwe kiba ibitego 12-0.

N’Umukino wabereye i Accra kuri Ohene Djan Sports Stadium. U Rwanda rwari kumwe n’Umutoza wungirije, Mukamusonera Théogenie, kuko Nyinawumuntu Grâce yirukanywe kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino ubanza.N’ikibazo gikomeye cyibazwa n’Abanyarwanda muri rusange guhera muri nzeri 2023 ikipe y’Igihugu Ntabwo yongeye kubona imikino ikina haba mpuzamahaga cyangwa imikino yagicuti.

Princella Adube wazonze abakinnyi b’u Rwanda muri Ghana
Rutahizamu Mukeshimana Dorothee ubwo yarahanganye na bamyugariro b’ikipv ya Ghana
Ikipe y’Ighugu Amavubi
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bahanganye n’ikipe y’Iguhugu cy’u Burundi.
Usanase Zawadi na bagenzi be bishimira igitego.
Usanase Zawadi Rutahizamu w’ikipe y’Amavubi
Bamyugariro b’u Rwanda bahanganye na Rutahizamu wa Uganda
LE HAVRE, FRANCE – JUNE 14: during the 2019 FIFA Women’s World Cup France group D match between England and Argentina at Stade OcŽane on June 14, 2019 in Le Havre, France. (Photo by Daniela Porcelli/Getty Images)
Previous Story

APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

Next Story

Davido yaguze amenyo ya Miliyoni 258 RWF

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop