Advertising

GICUMBI: Inyama ya zingaro yanize umusore ahita apfa

06/04/2024 11:54

Umusore w’imyaka 22 wari utuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi yanizwe n’inyama bikekwako yishwe n’inyama yamunize ubwo yari muri Restaurant hamwe na bagenzi be bagerageza kuyimurutsa biranga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwasama , Mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba.Abageze ahabereye ibi byango babwiye IGIHE Ko uyu musore yariye inyama ya zingaro ikamuhagama mu muhogo kugeza aheze umwuka akikubita hasi agahita apfa.

“Yariye inyama ya zingaro muri Restaurant ariko ihagama mu muhogo abari bahari bagerageza ku musanga ku muryango basunika inyama yari yahagamye mu muhogo ngo barebe ko yayiruka ariko biranga.Bamuyaye n’amazi arimo isukari ariko biranga kugeza ashizemo umwuka”.

Ngezahumuremyi Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba , yahamije aya makuru avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe kwa muganga gukorerwa isuzuma.Ati:”Yego uwo musore yapfuye , umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumva gukorerwa isuzuma”.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba koko ari inyama yamwishe cyangwa niba hari ikindi kibazo yari afite.

Source : IGIHE

Previous Story

APR FC igiye gukomeza imishinga yari ifitanye na nyakwigendera

Next Story

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri cyashyize hanze gahunda y’ingendo mu gusubira ku mashuri mu gihembwe cya gatatu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop