Perezidansi ya Angola yatangaje ko abahagarariye M23 n’abahagarariye Leta ya Congo bazatangira ibiganiro ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 i Luanda.
Ni nyuma y’umuhato wo guhuza impande zombi no gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo muri rusange nk’uko ibiro bya Perezida wa Angola babitangaje binyuze mu itangazo basohoye.
Ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe nibwo Angola yatangaje ko igiye kuvugana na M23 kugira ngo itsinda rya DRC n’irya M23 bazagirane ibiganiro bitaziguye.
Binyuze kuri X Tina Salama Umuvugizi wa Felix Tshisekedi ntabwo yemeye neza ibyatangajwe na Angola gusa asa n’ubitega iminsi.
Ibyo kuganira na M23 byaje nyuma y’uruzinduko Felix Tshisekedi wa Congo yari yagiriye muri Angola ahura na Joao Lourenço wa Angola akaba na Perezida w’Afurika yunze Ubumwe ndetse akaba n’umuhuza wa Congo na M23.
Perezida Felix Tshisekedi kandi yari banjirijwe n’abagize umuryango wa ECC na CENCO n’abo bari bagiye muri Angola guhura na Loao umaze imyaka ine ari umuhuza gusa akaba yari aherutse gutangaza ko agiye guhagarika izi nshingano ndetse bakazishakira n’abandi.
Perezida wa Congo yari yatangaje ko mu gihe akiri Perezida wa Congo atazigera aganira na M23″.
Benshi bari kwibaza niba M23 izemera kuganira na Felix Tshisekedi dore ko kugeza ubu ntacyo uyu mutwe urabivugaho.