Nyaruhonga ubuvumo budasanzwe bwo mu Karere ka Nyabihu

30/05/2024 16:42

Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage  kamere hakaba ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749.

Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu hahoze ari  u Buhoma, ari ho hahindutse Buhoma-Rwankeri mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi. Muri iki gihe burereye mu ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyabihu.

Ni ubuvumo bune, ariko bumwe nibwo bufite ubwinjiriro  bugari n’igisenge kiri hejuru ndetse n’imfuruka  ebyiri ngari. Imwe muri izo mfuruka igarukira nko muri metero  30, indi bakeka ko ikomeza ikaba ishobra kugera mu kirunga cya Karisimbi.

Iyo winjiyemo imbere usanga harimo ikizenga cy’amazi abana bo mungo z’aho hafi bakunze kuvomamo.

Ubundi buvumo bubiri buri hafi y’ubwo bunini mu byerekezo bibiri biteganye; naho ubwa kane bwo buri ruguru mu rugano rwa pariki y’ibirunga. Ubwo buvumo bundi uko ari butatu  bufite ubwinjirio  buto, ku buryo n’umuntu umwe yinjiramo bigoranye

Previous Story

Tanasha Donna wa Diamond Platnumz aritegura gutaramira i Kigali

Next Story

Amsterda: Umuntu Bamusanze muri moteri y’indege yapfuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop